Madamu Jeannette Kagame yasuye abana batorezwa muri ‘Umuri Academy’ ya Jimmy Mulisa

Madamu Jeannette Kagame na Leena Al Ashkar Madamu wa Perezida wa FIFA, bari hamwe n’ibihangange byamenyekanye mu mupira w’amaguru ku isi, basuye bagirana ibiganiro n’abana bari munsi yimyaka 17 batorezwa muri Umuri Academy.

Iyi itoza ndetse igashyigikira impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Ni ibikorwa byaranzwe n’ibiganiro ndetse n’imyidagaduro aho bamwe mu babaye ibihangange mu mupira w’amaguru bagize umwanya wo gusangiza aba bana ubumenyi n’ubunararibonye bwabo.

Academy ya Umuri igizwe n’abana b’abakobwa ndetse n’abahungu bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Bamwe muri bo bavuga ku nzozi bafite zo kugera kure mu mupira w’amaguru.

Jimmy Mulisa wamenyekanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda no hanze ndetse akaba ari nawe watangije iyi Academie avuga ko inzozi ze ari ukubona iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bamwe mu babaye abakinnyi b’ibyamamare muri ruhago (football Legends) Portia Modise na Asamoah Gyan bashimangira ko ari ingenzi ko aba bana bagira ubumenyi bwo mu ishuri bwiyongera ku mpano bafite mu mupira w’amaguru.

Ibyamamare byamenyekanye mu mupira w”amaguru biri mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazitabira inteko rusange ya FIFA iteganyijwe kuri 16 z’uku kwezi kwa 3.

Image
Leena Al Ashkar Madamu wa Perezida wa FIFA aganira na Madamu Jeannette Kagame

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *