Basketball: Adonis Filer yafashije REG BBC gutsinda umukino wa kabiri muri BAL2023

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu gihugu cya Senegal mu Mujyi wa Dakar hakinirwaga imikino y’umunsi wa Kabiri wa Basketball Africa League 2023. 

Iyi mikino, irimo uwo Rwanda Energy Group (REG BBC) yo mu Rwanda yatsinzemo ABC Fighters yo muri Ivory Coast amanota 80 kuri 73.

Muri uyu mukino, Umunyamerika Adonis Filer yawutsinzemo amabota 25 muri 80 REG BBC akinira yatsinze, mu mukino wabereye muri Dakar Arena, mu Itsinda rya Sahara Conference.

Nyuma y’iyi ntsinzi, REG BBC yahise yiyongerera amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi.

Muri uyu mukino utari woroshye, uretse gutsinda amanota 25, Adonis Filer yazibiye imibira 4 anatanga imipira 6 yabyaye amanota.

Mu gace ka kane k’umukino nko yigaragarijemo cyane, kuko yagerageje amanota 3 inshuro 2, aya yanafashije REG BBC kujya imbere ku manota 56-52, kugeza inegukanye uyu mukino.

Uretse Adonis Filer, Stephane Konate wa ABC Fighters nawe yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino, kuko ari we wabaye umukinnyi wa kabiri wawutsinzemo amanota menshi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne wa REG BBC yagize ati:

N’ubwo mu ntangiriro umukino wadukomereye, ariko twari tuzi ko gutuza no guhererekanya umupira neza mu Kibuga biza kuduhesha intsinzi. Ibi nibyo twakoze, kandi murabona ko byaduhaye umusaruro.

Ndizeye yunzemo agira ati:

Ndanezerewe kuba twegukanye intsinzi ya kabiri. Gusa, turacyafite indi mikino 3 yo gukina kandi nayo ivuze byinshi ku rugendo turimo. Kuri, ubu tugiye guhanga amaso umukino uri buduhuze na Association Sportive des Douanes (AS Douanes) yo muri Senegal kuri uyu wa Gatatu.

AS Douanes yatakaje umukino wa mbere, iraza muri uyu mukino nayo ishaka kubona intsinzi yayo ya mbere. Mu gihe ABC Fighters izakina na US Monastir tariki ya 17 Werurwe 2023.

Muri uyu mukino wahuje REG BBC na ABC Fighters, abakinnyi bane (4) ba ABC Fighters batangiye mu kibuga barimo; (Harouna, Chris Obekpa, Don Robinson Jr na Mike Fofana) bombi batsinze amanota 30, mu gihe abasimbura batsinze amanota 27.

Aya manota akaba arusha amanota 11 ayo abasimbura ba REG BBC batsinze.

The American point guard Adonis Filer helped his side to win the second game  at the ongoing BAL 2023 Sahara conference regular season in Dakar Arena.

The game between REG and ABC Fighters gets underway at 9:30pm Kigali Time.

Adonis celebrates the victory. It was REG’s second win in the Sahara Conference that is underway in Dakar Senegal

Adonis helped his side to win the second game  at the ongoing BAL 2023 Sahara conference regular season in Dakar Arena.

REG's American point guard Adonis Filer tries a stylish finish as  REG stun  the Ivorian club ABC Fighters  80-73 on Tuesday, in Dakar. The Star Adonis starred with a game high 25 points to power REG to win the game  at the ongoing BAL 2023 Sahara conference regular season in Dakar Arena.

Rwanda Energy Group (REG) point guard Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza with the ball during the game.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *