Byagenze bite ngo Inteko rusange ya FIFA izanwe i Kigali?

Inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA nirwo rwego rukuru muri iyi Mpuzamashyirahamwe kuko ni nayo itora Umuyobozi wa FIFA.

Kuri ubu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 iyi nteko rusange izateranira i Kigali ku Murwa mukuru w’u Rwanda, aho abazabasaga 2000 bazaba bari mu bikorwa bifitanye isano nayo. Ikaba iri kuba ku nshuro yayo ya 73.

Muri aba 2000, harimo 211 bayobora Amashyirahamwe atandukanye ya Ruhago mu Isi, aba bakaba bazanitabira itora rizemeza Perezida mushya wa FIFA, aho kuri ubu Gianni Infantino usanzwe uyiyobora ariwe mukandida rukumbi.

Iyi nteko rusange ikaba iterana buri Mwaka guhera mu 1998, mu gihe mbere yaho yateranaga buri Myaka Ibiri (2).

U Rwanda nk’Igihugu cyahize kuba ihuriro ry’Inama mpuzamahanga mu Isi, uretse ibi rwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo; Triathlon, Beach Volleyball n’Amagare, kuri ubu rubaye Igihugu cya Kane (4) ku Mugabane w’Afurika cyakiriye iyi nama, nyuma ya Maroke mu 2005, Afurika y’Epfo mu 2010 n’Ibirwa bya Maurice mu 2013.

Iyi nama kandi ije ikurikira kuba u Rwanda rwarateguye kandi rukakira inama mpuzamahanga y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza izwi nka ‘Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM)’, yateranye muri Kamena 2022.

Byagenze bite ngo u Rwanda ruhabwe kwakira iyi nama y’Inteko rusange?

Tariki ya 23 Kamena 2022, nibwo Komite nyobozi ya FIFA yemeje ko Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda ariwo uzakira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru rwa FIFA.

Ibi kandi byaje bikukira indi nama ya FIFA Council yabereye mu Rwanda ku nshuro ya 8 mu Mwaka w’i 2018 mu Kwezi k’Ukwakira.

Nyuma yo kwakira CHOGM, ubuyobozi bwa FIFA bwemeje ko ntagushidikanya iyi nama igomba kubera mu Rwanda kuko iri ku rwego rumwe na CHOGM kandi kuba CHOGM yaragenze neza bitanga ikizere ntashidikanywaho ko n’iyi nama izagenda neza.

Ibi kandi bikaba byaraje bikurikira imbaraga Perezida Kagame ashyira mu gushyigikira iterambere rya Ruhago imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Uretse kuba Umugabane w’Afurika urangamije gukorera Siporo nk’intwaro y’iterambere mu Myaka iri imbere, ikerekezo cya Perezida Kagame n’abandi bayobozi ku Mugabane w’Afurika, bagaragaje ko Siporo igomba gukoreshwa mu iterambere ry’abaturage.

Muri Gashyantare 2021, mu Rwanda hafunguwe ikicaro cya FIFA mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba no hagati (CECAFA), kiba Igihugu cya Gatatu (3) gifunguwemo ikicaro nk’iki nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.

Uretse ibi kandi, byitezwe ko n’umukino wa nyuma wa SUPER LEAGUE ushobora kuzabera i Kigali mu Mwaka utaha, ibi bakaza bikurikira gutangiza iri Rushanwaa ku mugaragaro, nabyo biteganyijwe kubera mu Rwanda muri uyu Mwaka ntagihindutse.

Guhera mu Myaka ushize, u Rwanda rwigaragaje nk’igicumbi cyo kwakira imikino n’Inama mpuzamahanga ku Mugabane w’Afurika, kuko mu 2016 rwakiriye Irushanwa rya CHAN (African Nations Championships), muri uwo Mwaka kandi rwakiriye inama ihuza abakuru b’Ibihugu by’Afurika yabaye ku nshuro ya 27 (frican Union (AU) Summit), mu 2019 yasinyirwa amasezerano ya Kigali Amendment to the Montreal Protocol, mu 2021 rwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika muri Basketball na Volleyball mu gihe muri uwo Mwaka no mu 2022 hakiniwe imikino ya nyuma ya Basketball Afurika League (BAL).

Twibutse ko guhera mu 2019 aribwo hagiye guterana inama y’inteko rusange ya FIFA ibaye imbonankubone ku nshuro ya kabiri (2), kuko Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarabujije ko abantu bahura.

Iya mbere (1) yahuriye abanyamuryango ba FIFA muri Qatar mu Mwaka ushize w’i 2022 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’amaguru.

Muri iyi nama, Gianni Infantino yatangarije abanyamuryango ko hari amavugurura akomeye arebana n’iterambere rya Ruhago arimo gukorwa.

Twibutse ko Gianni Infantino namara gutorerwa iyi Manda, izamugeza mu 2027 nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera muri USA, Canada na Mexique.

The 73rd FIFA Congress will bring together about 2,000 delegates from 211-member associations across the globe in Kigali on Thursday, March 16. Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *