Ikipe ya Perezida Kagame yatsinze iya Infantino mu mukino wafunguye Sitade yitiriwe Pelé 

Mu gihe mu Rwanda hari kubera Inama y’Inteko rusange ya FIFA iteranye ku nshuro yayo ya 73, mu rwego rwo kwidagaduro no kurushaho gusabana, abayitabiriye basaga 2000 barimo 211 bakuriye Amashyirahamwe ya Ruhago mu bihugu byabo, bamwe muri bo kuri uyu wa Kane bifatanyije na Leta y’u Rwanda na FIFA gutaha ku mugaragaro Sitade yari isanzwe yitwa Sitade ya Kigali, kuri ubu ikaba yahawe izina rishya rya Kigali Pelé Stadium.

Iri zina ryatanzwe mu rwego rwo guha icyubahiro Umunyabrazil Edson Arantes do Nascimento wawamaye ku izina rya Pelé, uyu akaba afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mateka ya ruhago mu Isi.

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro iyi Sitade, hakinwe umukino w’umupira w’amaguru bahuje ikipe yari iyobowe na Perezida Kagame, n’iyari iyobowe na Gianni Infantino. Muri uyu mukino, ikipe ya Perezida Kagame yatsinze iya Infantino ibitego 3-2.

Umunya-Brazil Cafu yatsinze ibitego bibiri by’Ikipe ya FIFA, mu gihe Umunyanijeriya Jay Jay Okocha yatsinze ibitego ku ruhande ry’Ikipe ya Perezida Kagame, birimo n’icyo yahawemo umupira na na Jimmy Mulisa.

Ibidasanzwe bimenyerewe, Perezida Kagame yaserutse yambaye Umwambaro w’Icyatsi wanditseho Nimero 7 mu Mugongo, Nimero imenyerewe kuri rurarngiranwa Cristiano Ronaldo.

Perezida Kagame wari usanzwe amenyerewe mu gukina imikino ya Basketball na Tennis, kuri iyi nshuro yaserutse yambaye nk’abakinnyi baconga ruhago binyura abakurikiranye uyu mukino.

Uretse uyu mukino, abandi kabanyujijeho mu mateka ya ruhago nabo bagaragaye biyibutsa ibihe byabo byo hambere.

Imirimo yo kuvugurura iyi Sitade yatangiye kuya 4 Mutarama 2023. Aho hasimbujwe tapis ikinirwaho, hahindurwa igisenge, hasigwa amarangi mashya ndetse nurwambariro rurahindurwa.

Muri uyu muhango Perezida Paul Kagame yashimiye byimazeyo Perezida was FIFA Gianni Infantino, kuri iki gikorwa.

Yagize ati

Tubashimiye kubana natwe muri aka kanya. Ndashaka kugushimira Gianni, Perezida wa FIFA kuduha aya mahirwe yo guhuriza aba bantu bose hano mu gihe dufungura iyi Stade yitiriwe Pelé.

Iyi stade ni ahantu hagenewe abakobwa bakiri bato n’abahungu bahurira hamwe bagakina, bashaka kwigira ku munyabigwi Pelé.

Kwambara nimero 7 bishobora kugaragaza Perezida Paul Kagame nk’umukunzi wa Ronaldo nyamara adasanzwe azwiho gufana uyu munyabigwi.

Perezida Paul Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal Football club, ndetse akaba atanahwema kubigaragaza muruhame no kumbuga nkoranyambaga.

Kuvugurura Stade ya Kigali yiswe “Kigali Pelé Stadium” byakozwe kugira ngo yakire igikorwa kijyana na Kongere ya FIFA, byatwaye Miliyoni 350 z’Amafaranga y’u Rwanda (350.000.000 FRW).

Amafoto

Image
Perezida Kagame yashimiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iki gikorwa

 

Perezida Kagame yeretse abari bitabiriye uyu mukino ko na Ruhago azi kuyiconga
Jimmy Mulisa ari mu batanze umupira wabyaye Igitego ku ruhande rw’Ikipe ya Perezida Kagame (Team Rwanda)

 

Gianni Infantino wa FIFA na Perezida Kagame bahanganiye Umupira

 

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa ari mu bakurikiraniye uyu mukino hafi

 

Perezida Kagame aramukanya n’umunyabigwi w’Umufaransa, Youri Raffi Djorkaeff.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

May be an image of 4 people, people standing, grass and text that says "回 ©2023IGIHE 2023 IGIHE"

May be an image of 12 people, people playing sport, people standing and grass

May be an image of 4 people, people standing and outdoors

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *