Rwanda: Hanenzwe abaretse abana bataruzuza Imyaka y’Ubukure ngo bavuge uko Nyina yishwe mu Itangazamakuru

Abaturage mu Mujyi wa Kigali banenze abarebereye ubwo abana batarazuza Umyaka y’ubukure bahabwaga umwanya ngo bavuge uko Se yishe urubozi Nyima, mu gihe umubyeyi wabo yashyingurwaga mu Cyubahiro.

Mu minsi mike ishize, mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimisagara humvikanye inkuru y’incanugongo, ubwo Umugabo uzwi ku izina rya Kazungu yicaga urubozo Umugore we bari babyaranye Kane akamwica amuciye umutwe.

Nyuma y’uko iyi nkuru igiye hanze, Itangazamakuru ryayisamiye hejuru, abatari bacye bacika ururondogoro.

Icyaje gutuma bacika ururondogoro kurushaho, ni uburyo Itangazamakuru ryashishikajwe n’iyi nkuru, aho kuyikora mu buryo ryita no kubana ba Nyakwigendera.

Bamwe bati:

Nibyo koko Nyakwigendera yatabarutse, ariko se nta n’ubwo abakoze inkuru bagiriye impuhwe abana ngo banabahishe n’amasura cyangwa ngo bahindure imyirondoro yabo kubera imyaka yabo mike ndetse no kurengera ahazaza habo?

Nyuma y’ibi, aba bana bari guhura n’amagambo y’urucantege, bamwe bakababwira bati:

Dore ba bana ba Kazungu waciye Umugore we Umutwe!

Ibi byose bikaba binengwa n’abatari bake, bishingiye ko abenshi mu bamenye aba bana babamenyeye mu Itangazamakuru kandi bitari bikwiriye.

Bati:

Ntabwo byari bikwiye rwose. Abantu bakomeje gutakaza Ubumuntu

Ni gute abantu bazi ubwenge batarebaga ko bahemukiye bariya bana. Ese ibijyanye n’ahazaza habo hari icyo bibabwiye? nta n’ubwo babonaga ko ahazaza habo bahangije?, ntabwo byari byo ko Isi yose isigarana mu Mutwe Amasura y’abana kuko ntaho bahuriye n’ibayabaye.

Uku kwifatira Itangazamakuru mu Gahanga kabdi bamwe bagukoresheje bavuga ko hatagize igikorwa ryaganisha Igihugu ahatari heza.

Uretse kunenga Itangazamakuru, hari n’abanenze inzego zishinzwe kurengera abana, ko zari kuba hafi zikabura ibyakozwe kuba byaba.

Bati:

Mbere na mbere abana bari bubanze guhabwa ubufasha bwo kubahumuriza aho kubashyira mu Itangazamakuru, kugirango amahano babonye atazabagira izindi ngaruka.

Iba banagiriye na THEUPDATE kandi bakomeje batangaza ko ibi bikomeza no gutuma imiryango ishyamirana, kuko abana bakuriye muri ubu buzima nabo iyo bubatse Ingo zabo hari igihe amateka babayemo agira uruhare mu mibereho barimo.

Bati:

Ubuzima nka buriya bariya bana babayemo bakimara gupfusha Nyina, hari abo birenga bakaba bumva babaho nk’abantu badafite icyo bahombe (Ikihebe) kandi bidakwiriye.

Ibi ngo bikaba biba ku muntu wahungabanyijwe n’ibyo yabonye ariko akabura umuba hafi ngo abimukuremo. Ibi ngo bidakozwe bikaba byakururira bariya bana Ubugome byanashyira no ku Bunyamanswa.

Aba baganiriye na THEUPDATE bakaba basoje basaba Leta kugiraicyo ikora ku Itangazamakuru by’umwihariko rikorera kuri Murandasi (Internet), kuko rirangamiye Ifaranga aho kwita ku Ndangagaciro z’Umunyarwanda.

Ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2023, nibwo Kazungu yishe Umugore we amuciye Umutwe, Nyakwigendera yashyinguwe mu Cyubahiro, ndetse n’uyu wakoze iri bara atabwa muri Yombi afatiwe i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *