Rwanda: Abacuruza Imiti batabifitiye uburenganzira baburiwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA kiraburira Abanyarwanda ko bitemewe gucuruza imiti utabiherewe uburenganzira. 

Ni nyuma yaho mu miti iherutse guhagarikwa ku isoko ry’ uRwanda harimo n’iyinjiye mu buryo butemewe.

Si ubwa mbere habayeho ihagarikwa ry’imiti ku isoko ry’u Rwanda ahanini biturutse ku buziranenge bukemangwa.

Bamwe mu bacuruza imiti muri za farumasi hirya no hino mu gihugu bavuga ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu bugenzuzi kuko iyo umuti utujuje ubuziranenge wageze ku isoko, ugira ingaruka kuri benshi.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenue avuga ko

Nta gishya mu ihagarikwa ry’imiti kuko ubuziranenge ari inzira ndende isaba igenzurwa na nyuma y’uko ukoreshejwe.

Kuba u Rwanda rushyize imbaraga mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima ndetse n’ubushakashatsi muri rusange, niho Prof Emile Bienvenue ahera aburira abishora mu bucuruzi bw’imiti butemewe kuko bakoma ishyirwamubikorwa ryi’intego igihugu kihaye.

Kuva muri Mutarama 2023 Rwanda FDA imaze gukura ku isoko imiti y’ubwoko 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *