Rutsiro: Umukobwa udafite Ibihumbi 300 Frw yo guhonga Umusore ahera ku Ishyiga

Abakobwa bageze igihe cyo kurongorwa cyangwa ibizwi nko gushinga Urugo, batangaje ko babangamiwe n’abasore babanza kubaka Amafaranga.

Mu Karere ka Rutsiro ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, hari bamwe mu bakobwa bavuga ko babangamiwe n’Amafaranga Ibihumbi 300 Frw y’u Rwanda bakwa n’abasore mu gihe bagiye gushingana Urugo.

Aba, bavuga ko utayabonye ngo ayatange, bamubenga bikamuviramo guhera ku ishyiga cyangwa ibizwi nko kugumirwa.

Umwe mu bakobwa yagize ati:“Biratubangamiye. Byatangiye tubona ari ibintu byoroshye, ariko biragenda by’isanisha n’icyakwitwa umuco ushobora gukwira n’Akarere kose”.

“Ku ruhande rwacu aya Mafaranga tuyafata nk’ikiguzi, kuko kubona Umusore wemera ko murushinga, bigusaba kuba byibuze ufite Amafaranga ari hagati y’Ibihumbi 200 na 300 by’u Rwanda”.

Uyu yunzemo ati:“Iyaba wanayatangaga urugo rugakomera. Ntago ariko bimeze, kuko iyo umaze kuyamuha agashira, n’ubundi aragusenda”.

Ni ibintu avuga ko bikomeje gutera ukwiheba mu bakobwa bifuza gushinga Ingo.

Ati:“Abakobwa bavuka mu Miryango itifashije ngo ibashe kuyababonera, usanga ikitwa kurongorwa baragikuyeho amaso”.

Ku ruhande rw’ababyeyi, nabo bavuga ko iki twakwita umuco kimaze kubabera umutwaro, kuko bihoza abana babo ku nkeke ndetse n’ababyeyi badasigaye.

Ati:“Abana bacu b’abakobwa barahangayitse cyane kuko aho ibihe bigeze nta musore ugishaka kwiteza Umukobwa udafite ifaranga”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Bwana Mulindwa Prosper, agaruka kuri iki kibazo, yagize ati:“Uyu muco cyangwa umugenzo ntago tuwushyigikiye”.

“Inama nabagira, ni uko mu gihe bagiye gutanga ayo Mafaranga, bazajya bakorana inyandiko n’uwo bagiye kuyaha. Iyi izajya ibafasha ko mu gihe impande zombi zitandukanye, hazajya hiyambazwa Ubutabera mu rwego rwo gufasha uwayatanze kuyasubizwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *