Rwanda: Ibiciro by’Ibirayi byagabanutse, ababikunda bariruhutsa

Abacuruzi n’abaguzi b’ibirayi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ibiciro by’ibirayi ku isoko byagabanutse ugereranyije no mu bihe byahise.

Baravuga ko byatewe no kuba mu Majyaruguru byatangiye kwera ndetse no kuba hari ibirimo kuva mu bihugu by’abaturanyi.

Mu masoko ya Nyabugogo, Miduha na Kimisagara urahagera ukabihasanga, bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi yashize kuko habaga higanjemo ibituruka mu bihugu by’abaturanyi.

Ibi bikaba byari byaratumye ibirayi bihenda kuko byaguze hagati y’amafaranga 1700 Frw n’amafaranga 800.

Bamwe mu bo twasanze kuri aya masoko yo muri Kigali atandukanye bavuga ko kuba byahendaga hari abari bararetse ku birya gusa kuri ubu ngo ibiciro byatangiye kugabanuka kuko ikiro kiri kugura hagati y’amafaranga 1200 Frw na 550 Frw.

Ku rundi ruhande abacuruza ibirayi mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze nabo baravuga ko byahendutse kuko ibirayi byambere birimo kugura amafaranga 600 Frw ku kilo ibya nyuma amafaranga 400 Frw ku kilo nyamara mu bihe bishize siko byari Bimeze.

Ibirayi yaba ababigura n’ababicuruza bavuga ko bikwiye ko ibiciro bya komeza kugabanuka kuko ari bimwe mu biribwa by’ibanze abanyarwanda bakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *