Rwamagana: Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi kwamagana abimakaza Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Intara y’i Burasirazuba banenze bamwe mu bayobozi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica bagenzi babo.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byihuje bikabyara iyi ntara ndetse n’amakomini yabyaye Akarere ka Rwamagana.

Muligo Emmanuel wari umukozi w’iyari Komine Muhazi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi babo baranzwe n’amacakubiri ndetse n’urwango rukabije ku buryo bitabiriye jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi bakoreraga inzego z’ubutegetsi zahujwe zikaba intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hagarutswe ku ruhare rw’abari abayobozi bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana yasabye abayobozi b’iyi ntara gukorera ku ntego bakamagana abimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside birengagije ingaruka yagize ku gihugu.

Visi Perezida wa Ibuka, Kagoyire Christine yanenze abayobozi n’abakozi bagize uruhare muri jenoside, gusa yashimiye leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igahumuriza abayirokotse.

Intara y’Iburasirazuba iri mu zageragerejwemo jenoside kuva na kera, ifite inzibutso 36 zishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 350.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *