Kwibuka29: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bakiri bato bavuga ko bataheranywe n’agahinda

Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane bari bakiri bato, bavuga ko bataheranywe burundu n’agahinda batewe no kubura abagize imiryango yabo, kuko bakuye amaboko mu mifuka bakizamura.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro Madeleine afite imyaka 7 gusa kandi icyo gihe yari mu biruhuko kwa nyirukuru.

Hari bamwe mu bagize umuryango we bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Birumvikana ko agahinda kari kose nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, ariko nibura yabashije kwiga arangiza amashuri yisumbuye ubu akora ubucuruzi mu Karere ka Gasabo, ibintu avuga ko byamusabye ubwihangane no kwiyemeza gukomeye.

Hari benshi bafite ubuhamya busa n’ubwa Uwamahoro Madalina, bataheranywe n’agahinda ko kubura ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gutunga Clement we yarokokeye mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo nawe ari mu kigero cy’imyaka 6.

Nyuma ya jenoside yakomeje gufatanya na bamwe mu bagize umuryango we babashije kurokoka, uyu nawe afite iduka yahaye izina rye (Gutunga Fashion Shop) ricuruza imyenda, inkweto n’ibindi bikenerwa mu ngo, nyuma yo kurangiza Kaminuza nawe intego ni imwe ni ukudaheranwa n’agahinda.

Umuryango GAERG niwo ugira uruhare mu guhugura urubyiruko rwarokotse jenoside kugira ngo rugire intambwe rutera mu buzima.

Usibye kwiga hari na gahunda yo kubahugura mu bijyanye no gukora imishinga ibateza imbere.

Aha niho aba bakiri bato bahera bemeza ko bafite icyizere cyo ku rwego rwo hejuru ku hazaza heza habo n’ah’igihugu muri rusange.

Ubu buhamya bwa bamwe mu barokotse babashije gukora bakizamura, ni ikimenyetso cy’uko nyuma y’ubuzima bukomeye, bishoboka ko uwarokotse yagira ikindi ageraho kimuteza imbere nyuma y’ingaruka za jenoside yahuye nazo ari nabwo butumwa bukunze kugarukwaho n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *