Kwibuka29: Mbere yo kwicwa muri Jenoside, Abatutsi b’i Bugesera bari babayeho bate?

Bamwe mu baturage baciriwe mu Karere ka Bugesera kuva mwaka wa 1959 ndetse n’ababakomokaho, bavuga ko bahahuriye n’ubuzima bukomeye ariko ubu bakaba bishimira ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.

Kuva mu myaka ya 1959 abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye kumeneshwa, gutotezwa ndetse no kwicwa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga Abatutsi batabashije guhungira mu bindi bihugu, bakusanyirijwe ahantu hatandukanye, babacira mu gace ka Bugesera aho bahuriye n’ubuzima bugoye.

Munyankore Jean Baptisite wari ufite imyaka 20 mu 1959 kuri ubu akaba afite imyaka 84 y’amavuko,  avuga ko bazanywe mu Bugesera bavuye ahitwa Gatonde, ubu ni mu Karere ka Gakenke.

Uwimana Adeline na Kagina Vedaste nabo bavuga ko mbere y’uko abo mu bwoko bw’Abatutsi boherezwa mu Bugesera, bahuye n’akaga gakomeye bahageze nabwo ubuzima burushaho kuba bubi.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko nyuma yo gucira Abatutsi i Bugesera, hakurikiyeho gushyiraho uburyo bwo kubabuza guhura n’abo mu miryango yabo.

Muhaturukundo Eric, Umukozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata avuga ko muri ako gace ari hamwe mu habanje kugeragerezwa Jenoside.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bahagaze neza mu rugendo rwo kwiyubaka.

Bashima uburenganzira n’ubwisanzure abanyarwanda bafite muri iki gihe.

MINUBUMWE ivuga ko mu cyerekezo 2050, kigamije kubaka u Rwanda rugeze ku iterambere rirambye, cyubakiye ku nkingi 3 arizo kuba umwe, kureba kure, no kwihitiramo ibikwiriye abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *