Kwibuka29: Abatuye mu Rugo rw’Impinganzima i Rusizi bashimye ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge

Abasaza n’abakecuru b’Intwaza muri Rusizi barashima Ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge.

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaza n’abakecuru b’Intwaza bo mu rugo rw’impinganzima rwa Rusizi barashima ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwabakuye mu bwigunge aho babaga bonyine nta gikurikirana, akabafasha kwegerana n’abandi ubu bakaba bafashanya kwibuka biyubaka ku mutima no ku mubiri.

Aba bakecuru n’abasaza mu biganiro mu rugo rw’impinganzima babamo, baganira ku mateka yaranze igihugu.

Bakurikije ubuzima babagamo bari bonyine Jenoside ikirangira, ngo bari bihebye nta byiringiro by’ubuzima ariko guhurira muri uru rugo bakitabwaho kuri buri kintu cyose, bakabona abo baganira ngo byabagaruriye icyizere cy’ubuzima ubu ntibacyigunze ariyo mpamvu bashimira umukuru w’igihugu wabahaye kongera kubaho.

Ikindi bagarukaho kandi kibafasha mu kudaheranwa n’agahinda, aha muri uru rugo ngo bakora uturimo tw’amaboko dutandukanye nabyo bikabafasha mu ntego yo gukomeza kwiyubaka ku mutima no ku mubiri.

Adele Bamuzinire ukuriye uru rugo rw’impinganzima rwa Rusizi arasobanura uko bafasha aba babyeyi cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uru rugo rw’Impinganzima rurimo intwaza 34 abasaza 7 n’abakecuru 27..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *