Kwibuka29: Abarokokeye mu Bitaro bya CHUK na King Faisal bavuga ko tariki ya 10 Mata izahora mu buzima bwabo

Tariki ya 10 Mata 1994 ntizibagirana ku barokokeye Jenoside muri CHUK na Faisal.

Tariki 10 Mata 1994, abarwayi n’abarwaza bari mu bitaro bya CHUK n’ibyitiriwe Umwami Faysal barimo kwicwa bikomeye bigizwemo uruhare n’abaganga babavuraga bafatanyije n’abasirikare n’Interahamwe, ku buryo muri ibyo bitaro byombi haguye abasaga 100 n’abandi 70 barakomereka bikomeye.

Mukabagire Jeanne D’Arc yari umuforomo wakiraga indembe ku bitaro bya CHUK guhera mu 1972 kugeza mu 1994. Avuga ko kuri iyi tariki Abatutsi bari barwariye muri ibyo bitaro n’abarwaza babo bari mu bihe bikomeye bicwa.

Nubwo abagize umuryango we wose bari bamaze kwicirwa i Nyamirambo aho bari batuye, ngo ntibyamubujije gukomeza kuvura abandi harimo n’inkomere z’abasirikare n’interahamwe zarimo kwicana ubwazo bitewe n’uko bari batangiye kubura abo bica.

Mukesharugo Mariya nawe yari umuforomo muri ibyo bitaro guhera mu 1970, ndetse no kuri iyi tariki yari muri ibyo bitaro akaba yariboneye uburyo abaganga n’abasirikare babwiraga abarwayi n’abarwaza  ngo basindagirane bajye kwicwa.

Impuguke mu by’ubuvuzi, Prof. Stephen Rulisa akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda anenga abaganga barenze ku ndahiro yabo nk’abaganga.

Kur iyi tariki mu bitaro bya CHUK haguye abasaga 100 bagiye bajugunywa mu byobo bataburuwemo umwaka ushize, ndetse mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal naho hari abagera kuri 29 bahiciwe abandi 70 barakomereka bazize igisasu cyaharashwe n’abasirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *