Russia-China: USA yashavujwe n’Uruzindiko rwa Perezida Xi Jinping i Moscow

Ku wa mbere w’iki Cyumweru, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yagiriye uruzinduko rw’Iminsi itatu (3) i Moscow mu Burusiya, ahura na mugenzi we Vladimir Putin, aho bagiranye ibiganiro byamaze amasaha ane n’igice, bigaruka ahanini ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ni rwo rugendo rwa mbere akoreye hanze y’Ubushinwa kuva yatorerwa Manda nshya ya gatatu yo kuyobora u Bushinwa mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 10 Werurwe 2023.

Uru ruzinduko rugamije gushimangira amahoro, ubucuti ndetse n’umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Kuba Xi ari mu Burusiya byavugishije Amerika n’ubundi isanzwe idacana uwaka n’ibi bihugu byombi, aho ivuga ko Xi ashobora gushyigikira u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

Ushinzwe guhuza ibikorwa by’itumanaho mu Kanama ka Amerika gashinzwe Umutekano, John Kirby, yagize ati:

Twizeye ko Xi asaba Putin agahagarika gukomeza kurasa. Gusa na none duhangayikishijwe n’uko u Bushinwa bushobora kudashyigikira gahunda yo guhagarika imirwano.

Uruzinduko rwa Xi ni urwa cyenda agiriye mu Burusiya kuva yaba Perezida, ndetse no ku nshuro ya 40 ahuye na Putin bakaganira.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yavuze ko uruzinduko rwa Xi mu Burusiya rugamije guhishira amahano u Burusiya bwakoze muri Ukraine.

Yavuze ko kuba Perezida Xi yagiriye uruzinduko mu Burusiya iminsi mike Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rushyizeho impapuro zisabira Perezida Putin gutabwa muri yombi, bigaragaza ko “u Bushinwa bubona ko u Burusiya budakwiriye kugira ibyo buryozwa ku mahano yakozwe muri Ukraine”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *