Kigali: Yatawe muri Yombi na RIB nyuma yo gushishikariza abandi ubusambanyi abinyujije kuri Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyha, RIB rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter.

RIB, ivuga ko uyu akurikiranyweho gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Mu butumwa RIB yatangarije kuri Twitter, ivuga ko yaba yarabitewe n’ikiyobyabwenge.

RIB yagize iti:

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.

Uyu ukekwa aheruka gutangaza kuri Twitter ubutumwa busaba imbabazi nyuma yo gukora icyo cyaha.

Yagize ati:

Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.

RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers, views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kacyiru mu gihe dosiye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *