Dominic Ashimwe yateguriye abakunzi be Igitaramo bazitabira batishyujwe

Dominic Ashimwe umenyerewe muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje abakunzi be Igitaramo kizahembura Imitima mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe na benshi aho, kwinjira nta kiguzi, mu gitaramo kizabera ku Kacyiru ahazwi nka Solace.

Nyuma y’uko zimwe mu ndirimbo yakoze kera zisibwe ku Muyoboro wa YouTube wa Afrifame, yatangaje ko agiye kuzisubiramo mu buryo bugezweho.

Ibi akazzbikora mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, aho azafatira amajwi n’amashusho mu buryo bugezweho (Live recording) Indirimbo ze zo hambere yabuze.

Dominic Ashimwe yaherukaga gukora Igitaramo mu 2018 ubwo yamurikaga Album yise ‘Urufatiro’ iyi ikaba ari na yo yasubikiyeho umuziki ajya mu byo gusubukura amasomo.

Nyuma yo gusoza amasomo mu 2021,  yatangiye gukora kuri album ye ya kane ateganya kumurika mu minsi iri imbere, zisanga izindi Album 3 yamaze gushyira hanze zirimo “Ari kumwe natwe’ yakoze mu 2010, Iyitwa ‘Umubavu’ yasohotse mu 2013 ndetse niyo yise ‘Urufatiro’.

Ntabwo ari ubwa mbere akoze igitaramo cy’ubuntu, akaba akomeza gushimangira ko atazigera akora Igitaramo cyo kwishyuza Amafaranga mu gihe aba agiye kuvuga ubutumwa bwiza nk’umuhamagaro we.

Ubusanzwe Ashimwe ntiyemeranya n’abategura Ibitaramo byo guhimbaza Imana bakishyuza Amafaranga.

Avuga ko kuvuga Ubutumwa bwiza no kugarura Intama zazimiye zikagarukira imbere y’Imana ntaho bihuriye n’amafaranga.

Iki Gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu taliki ya 24 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *