Dr Daniel Ngamije yahawe akazi muri OMS/WHO

Dr. Daniel Ngamije Madandi wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porogaramu yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi, bikaba biteganyijwe ko atangira izi nshingano tariki ya 08 Mata 2023.

Malaria ni indwara iri mu bihugu 93 ku isi mu buryo buhoraho, hakaba hari gahunda Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima n’abafatanyabikorwa batandukanye bemeje yo kugabanya abarwayi barwara malaria kuva mu 2015-2030.

Mu 2020 hari intego yo kugabanya abarwayi ba malaria kuri 40%, kugabanya 75% mu 2025, no kugabanya nibura 90% by’abarwayi ba malaria n’abicwa nayo mu 2030.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Ngamije yatangaje ko Porogaramu azaba ayoboye ishinzwe gushyira mu bikorwa izi ntego Isi yose yihaye.

Ati: Izi ntego zaremejwe icyo iyi porogaramu yo kurwanya no kurandura malaria ishinzwe ni ugushyira mu bikorwa iyi gahunda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yakomeje avuga ko aba bafatanyabikorwa barimo abatanga inkunga y’amafaranga nka Global Fund, Presidential Malaria Initiative ya Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu by’u Burayi n’abandi barimo abakora ubushakashatsi ku miti, inzitiramibu n’izindi ngamba zo kurwanya malaria.

Ati: Porogaramu nzaba nshinzwe izakora ihuzabikorwa ry’abafatanyabikorwa bose bari muri gahunda yo kurwanya malaria ndetse n’abakora ubuvugizi mu gushaka amafaranga.

Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange (physician and public health specialist). Yari ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.

Afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu rwego rw’ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n’imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima.

Kuwa 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Ngamije yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Sabin Nsanzimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *