Menya n’ibi: Ubushakashatsi bwagaragaje Impamvu Abasore batagishaka gushinga Ingo

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bugaragaza ko ubukene n’ingeso y’ubuhehesi, biri mu bituma abasore benshi batagishyira imbaraga mu gukundana mu buryo bweruye ngo babe banashinga ingo.

Ubu bushakashatsi ni ubw’umwarimu wo muri Kaminuza ya Nicosia muri Chypres, Menelaos Apostolou na mugenzi we Rafaella Philippou. Bugaragaza ko kutigirira icyizere na byo biri mu bituma abahungu birengagiza gukundana cyangwa bakibwira ko bigoye, ibituma hari abamara imyaka myinshi badafite icyizere cyo kubaka ingo.

Bugaragaza ko iyi mitekerereze iza iyo umusore amaze kwitahuraho ko atari umuhanga, atagaragara neza, adafite imyitwarire myiza, adafite imibereho myiza cyangwa adafite imitungo ye bwite.

Gusa ntibugaragaza impamvu mbi ko ari zo zonyine zibuza abasore kujya mu rukundo ngo babe banashaka kuko bunavuga ko hari ababikora nk’amahitamo yabo bitewe n’intego runaka bihaye.

Ikinyamakuru Psychology Today kigaragaza ko hari n’izindi mpamvu zituma abahungu bamwe bahitamo kutajya mu rukundo, bitewe n’ibikomere byo mu bwana cyangwa guhemukirwa n’abo bigeze gukundana na bo nyuma bagatandukana.

Ibarura ryakorewe ku bakozi bari mu kazi muri Singapore mu 2010, ryagaragaje ko ab’igitsinagabo 17% bari hagati y’imyaka 40-44 batigeze bashaka naho ab’igitsinagore bo bari mu myaka nk’iyo batashatse ari 16,2%.

Iyi mibare yaje kwiyongera muri 2012 hazamo ikinyuranyo kinini ku b’igitsinagabo, aho 42,2% bari hagati y’imyaka 30-34 bavuze ko batigeze bashaka, mu gihe ab’igitsinagore bari mu kigero kimwe batashatse bari 29,8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *