Rusesabagina Paul yarekuwe, ni he yerekeje nyuma yo kuva muri Gereza?


image_pdfimage_print

Paul Rusesabagina wamaze gusohoka muri Gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yahise ajya ahatuye uhagarariye Igihugu cya Qatar mu Rwanda, ajyayo aherekejwe n’abayobozi bakuru muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.

Izi mbabazi Perezida Paul Kagame yahaye Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callixte Sankara, zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Ni imbabazi kandi zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Amakuru yizewe, avuga ko Paul Rusesabagina mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine yahise arekurwa, akava muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Ubwo yarekurwaga, yahise aherekezwa n’abayobozi bo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ahita ajya mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko Rusesabagina azahita yerecyeza i Doha muri Qatari, aho azasanganirwa n’umuryango we uzahita umwerecyeza iwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Igihugu cya Qatar cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byatumye uyu mugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba ahabwa imbabazi.

Perezida Paul Kagame wahaye imbabazi Paul Rusesabagina, muri iki cyumweru yanagiriye uruzinduko muri Qatar, aho yanahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakagirana ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe za America zakunze gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, zagaragaje ko zishimiye izi mbabazi yahawe na Perezida w’u Rwanda.

Umwe mu Bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, Jim Risch unayoboye Komisiyo ishinzwe ibyerecyeye ububanyi n’amahanga, yashyize hanze itangazo, avuga ko yishimiye iyi nkuru nziza y’ifungurwa rya Rusesabagina.

Senateri Jim Risch kandi yavuze ko Guverinoma zombi; iy’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagiranye ibiganiro byanavuyemo izi mbabazi zahawe Paul Rusesabagina.

Paul Rusesabagina arekuwe we na Sankara, barandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba imbabazi, aho amabaruwa yabo, yanagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *