Rwanda: Rusesabagina na Callixte Nsabimana ‘Sankara’ barekuwe nyuma yo gukatirwa bashinjwa Ibyaha by’Iterabwoba, Guverinoma ivuga ko nta gitutu yashyizweho

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias ‘Sankara’ n’abandi 18 bari bafunganywe bahoze muri MRCD-FLN bahawe imbabazi kugira ngo barekurwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Ukwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na ‘Sankara’ asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko

Rusesabagina atarekuwe ku bw’igitutu cya Amerika yakomeje gusaba ko arekurwa.

Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na ‘Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Abategetsi ba Amerika, Igihugu Rusesabagina w’imyaka 68 afite uburenganzira bwo guturamo, bavuze ko “yafunzwe mu buryo butari bwo” kandi basaba ko arekurwa.

Umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko igitutu cya Amerika kitatuma u Rwanda rurekura Rusesabagina, yagize ati:

Nta muntu uzava aho ariho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacu.

Mu ibaruwa ya Rusesabagina isaba imbabazi, avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n’umutwe wa FLN, kandi ko ahawe imbabazi azamara “iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza”, yongeraho ati “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Iki Kinyamakuru cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’umwunganizi wa Paul Rusesabagina kuri iyi baruwa ye, gusa kikaba cyatangaje ko bitagishobokeye.

Uretse Rusesabagina na Sankara, itangazo rya Minisiteri y’ubutabera rivuga ko abandi bantu 358 bari bafungiye ibyaha bitandukanye nabo bahawe imbabazi rusange.

‘Igitutu no kuganira ni ibintu bitandukanye’ – Mukuralinda

Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yabwiye BBC ko Rusesabagina na Sankara biteganyijwe ko barekurwa mu gitondo kuwa gatandatu.

Avuga ko bahawe imbabazi kuko bazisabye kandi hakabaho ibiganiro n’abifuzaga ko Rusesabagina arekurwa.

Mukuralinda ati: “Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanye…Igihe cyose Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa se n’abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta nuwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane.”

Mukuralinda avuga ko atari ubwa mbere abantu bahawe imbabazi mu Rwanda, ndetse ko n’abakoze ibyaha bikomeye nka jenoside bazihawe.

Ati: “Ntabwo rero ari ibintu bidasanzwe kuba umuntu yakora icyaha akagihanirwa kikamuhama agatangira igihano akakibabarirwa…Icy’ingenzi ni uko ubutabera buba bwarabaye.”

Ku kuba Rusesabagina azahita asubira muri Amerika, Mukuralinda ati: “Ibyo nabyo agomba kubisaba, ntabwo ashobora gupfa kugenda nabyo atabisabye kuko niko amategeko abiteganya.”

Mu Rwanda, Victoire Ingabire undi munyapolitiki wahawe imbabazi mu 2018 amaze imyaka umunani afunze muri 18 yari yarakatiwe, avuga ko inshuro zose yasabye gusubira mu Buholandi gusanga umuryango we atasubijwe.

Mu itangazo, Umuryango wa Rusesabagina wabwiye BBC uti: “Twishimiye kumva iyo nkuru yo kurekurwa kwa Paul. Umuryango wizeye kongera guhura nawe vuba.”

Rusesabagina yerekanywe afungiye mu Rwanda muri Kanama(8) 2020 mu buryo bwavuzweho cyane, urubanza rwe rwakurikiranwe na benshi.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *