Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri: Minisiteri y’Urubyiruko yahawe umuyobozi mushya, uwayiyoboraga agirwa Ambasaderi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi, barimo Dr Abdallah Utumatwishima wagize Minisitiri w’Urubyiruko, asimbura Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, naho Vincent Karega wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC agirwa Ambasaderi mu Bubiligi.

Bikubiye mu itangazo ryaturuse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo ryambukiranya kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.

Ni impinduka zimvikana ko iyari Minisiteri y’Urubyiriko n’Umuco, yabaye iy’Urubyiruko, yahise inahabwa Umunyamabanga Uhoraho, Parfait Busabizwa wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije, ubu akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame kandi yashyizeho ba Ambasaderi bashya barimo Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco wahawe guhagararira u Rwanda muri Ghana.

Vincent Karega wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari yirukanywe n’iki Gihugu nyuma yuko umubano wacyo n’u Rwanda ujemo igitotsi, ubu yagizwe Ambasaderi mu Bubiligi.

Maj Gen Charles Karamba wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yahawe guhagararira u Rwanda muri Angola, ahita asimburwa na Fatu Harerimana.

Sheikh Abdul Karim Harerimana wari umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia.

Martin Ngoga wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

Dr. Abdallah Utumatwishima yagize Minisitiri w’Urubyiruko

 

Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *