Rugby: Lions de Fer yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Rwamagana Hippos

Ikipe ya Lions de Fer yanyagiye Rwamagana Hippos, Kamonyi Pumas na Burera Tigers Umukino urangira nta nkuru.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, Hakomezaga Umunsi wa 4 wa Shampiyona ya Rugby mu Mwaka w’i 2024.

Hakinwe imikino ibiri (2) yo mu Itsinda rya mbere (Group A), kuko irya kabiri imikino yarangiye.

Iyi mikino irimo uwahuje Kamonyi Pumas na Burera Tigers ndetse n’uwahuje Lions de Fer na Rwamagana Hippos.

Kamonyi Pumas yari yakiriye Burera Tigers, mu mukino wakiniwe ku Kibuga cya Mbizi mu Karere ka Kamonyi.

Uyu Mukino warangiye Bugera Tigers itsindiye Kamonyi Pumas mu Rugo, Amanota 14-12.

Mu Mujyi wa Kigali ku Kibuga cya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Lions de Fer yanyagiye Rwamagana Hippos, Amanota 145-10.

Nyuma y’Umukino w’Umunsi wa Kane, iri tsinda rya mbere riyobowe n’Ikipe ya Lions de Fer n’amanota 15 mu mikino 3 imaze gukina, ikurikiwe na Kigali Sharks n’amanota 10 mu mikino 2 imaze gukina, Kamonyi Pumas iri ku mwanya wa 3 n’Amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina, Burera Tigers iri ku mwanya wa 4 n’amanota 4 mu mikino 3 imaze gukina, Rwamagana Hippos iri ku mwanya wa 5 ari nawo wa nyuma muri iri tsinda, n’inota 1 mu mikino 3 imaze gukina.

Imikino yo mu itsinda rya kabiri yasojwe riyobowe n’Ikipe ya Resilience n’amanota 08, Gutisi TSS iyigwa mu ntege n’amanota 05, mu gihe Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, UR Grizzlies yasoje ifite amanota 02.

Imikino yo mu Itsinda rya mbere izakomeza tariki ya 04 Gicurasi hakinwa imikino y’Umunsi wa 5 mu Itsinda rya mbere.

Ku kibuga cya Gitovu mu Karere ka Burera, Burera Tigers izakira Rwamagana Hippos mu mukino uteganyijwe gukinwa saa 13:00.

Kuri uyu Munsi, Ikipe ya Kigali Sharks, Izacakirana na Kamonyi Pumas saa 14:00 ku Kibuga cya Croix Rouge ntagihindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *