R Kelly wasabaga kugabanyirizwa ibihano yakuriwe inzira ku murima

Urukiko rukuru rw’umujyi wa Chicago rwateye utwatsi ubujurire bw’umuhanzi R.Kelly washakaga ko agabanyirizwa igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe mu 2022 kubw’ibyaha byo gukora amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureshya abana bato gukora imibonano mpuzabitsina. Kuri uyu wa gatanu, urukiko rwemeje ko uyu muhanzi wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 yagihawe binyuze mu mucyo ko ndetse nta kwibeshya kwabayeho.

Mu bujurire bwe, Kelly, ufite imyaka 57, yavuze ko mu rubanza rwe hirengagijwe amategeko ya Illinois agenga Ubusaze bw’uburenganzira bwo kugenza ibyaha yariho ubwo icyaha yahamijwe cyakorwaga. Ayo mategeko yagenaga ko igihe cy’ubusaze ku byaha by’imibonano mpuzabitsina ari imyaka 10 nyuma y’uko icyaha gikozwe  mugihe mu rukiko hakurikijwe itegeko ririho ubu rigena ko ibyaha nk’ibyo bidasaza mugihe uwabikorewe akiri muzima. R.Kelly kandi yavugaga ko atabonye ubutabera mu rubanza yaciriwe biturutse ku kuba utunama twose tw’ababuranisha ngo twarabaga twarangije kumuhamya ibyaha tutaranumva ibyo ubushinjacyaha burega.

Urukiko rw’ubujurire rwanze ibi, ruvuga ko Kelly yagerageje guhishira ibyaha nyuma yo “gukoresha uburyo bwose kandi bukomeye ngo acecekeshe abahohotewe”.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko ikirego cyatanzwe n’umwe muri batatu bamushinjaga cyari gikwiye kuburanishwa ukwacyo kubera ibimenyetso bya videwo byabaye intandaro y’urubanza rwa Chicago.

Abashinjacyaha bavuze ko iyi videwo yerekanaga Kelly ahohotera umukobwa. Uregwa uzwi nka Jane, mu buhamya yatanze bwa mbere yavuze ko yari afite imyaka 14 igihe ayo amashusho yafatwaga.

Inteko y’abacamanza batatu bo mu rukiko rw’ubujurire yavuze ko abacamanza bagize umwere Kelly ku byaha birindwi kuri 13 yashinjwaga ” na nyuma yo kureba izo kaseti ziteye ishozi”.

Mu nyandiko yageneye itangazamakuru, uwunganira R.Kelly Jennifer Bonjean yavuze ko bateganya kwitabaza urukiko rw’ikirenga muri Amerika rugusuzuma iki cyemezo kandi bagakurikirana ubujurire bwe kugeza igihe azafungurirwa.

 

Ati: “Twababajwe n’iki cyemezo, ariko urugamba rwacu ruracyakomeza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *