Iteramakofe: Carlos Takam agiye kubaka Akademi mu Rwanda

Binyuze muri Fondasiyo y’Umunya-Kameroni umaze kubaka ibigwi mu Mukino w’Iteramakofe, Carlos Takam, mu Rwanda hagiye kubakwa Ishuri ryigisha Umukino w’Iteramakofe nk’umwe mu Mishinga afite yo guteza imbere Siporo ku Mugabane w’Afurika.

Mu rwego rwo gushyira mu ngiro uyu Mushinga, Muri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, ryasinyanye amasezerano y’Imyaka Itatu (3) n’abahagarariye iyi Fondasiyo.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, aya masezerano yashyizweho Umukino n’Umuyobozi waryo, Kalisa Vicky, mu gihe ku ruhande rwa Fondasiyo ya Carlos Takam yasinywe n’Umuyobozi wayo, Ntoudi Mouyemo.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Ntoudi Mouyemo yahamije ko vuba bidatinze, mu Rwanda hatangira kubakwa Ishuri ryigisha abakiri bato uko Umukino w’Iteramakofe wakinwa kinyamwuga ndetse ukanatunga abawukina.

Ati:“Carlos Takam afite intego zo guteza imbere Siporo muri Afurika by’umwihariko Umukino w’Iteramakofe. Yahisemo u Rwanda nka kimwe mu bihugu agomba gushyiramo ibikorwa bye byo gukabya inzozi zo kugira abakinnyi b’Abanyafurika batunzwe na Siporo”.

Yakomeje agira ati:“Nka Fondasiyo ye (Carlos Takam), n’iby’agaciro gukorera mu Rwanda by’umwihariko binyuze mu masezerano n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe”.

“Bizafasha Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda gutera imbere ndetse n’Umugabane w’Afurika ubyungukiremo by’umwihariko”.

Fondasiyo ya Carlos Takam, irateganya gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, guteza imbere uyu mukino binyuze mu kuwugeza mu bigo by’Amashuri, nka hamwe mu hantu hahurira Urubyiruko, mu rwego rwo gutegura ahazaza heza y’uyu mukino.

Agaruka kuri iyi ngingo, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Carlos Takam, Ntoudi Mouyemo yagize ati:“Twizera ko Uburezi ari inkingi ya mwamba mu Iterambere ry’abakinnyi. Turifuza ko abakinnyi b’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda bagomba no kuba ari abahanga mu Ishuri, atari mu mukino gusa. Niyo mpamvu n’iyi ngingo yarebweho”.

Yitsa ku cyo biteze kuri aya masezerano, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vicky yagize ati:“N’inyungu ku mukino no ku bakinnyi basanzwe bakina Umukino w’Iteramakofe, by’umwihariko abakiri bato”.

Yakomeje agira ati:“Aya masezerano azafasha abakinnyi bacu by’umwihariko abakiri bato kubona imikinno myinshi yo gukina, ibi bikazatuma bagira ubunararibonye ndetse no kuzamura urwego basanzwe bakinaho”.

“Fondasiyo Carlos Takam, izishyurira abakinnyi Amafaranga y’Ishuri abakinnyi bazaba batoranyijwe, nka kimwe mu bishimangira uruhare bazaba bari kugira mu Iterambere ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda”.

Armand Carlos Netsing Takam ufite Imyaka 43 y’amavuko kuri ubu, n’Umukinnyi ukina Umukino w’Iteramakofe mu kiciro cy’abafite ibiro byinshi (Cyangwa se abazwi nk’abaremereye).

Bimwe mu bigwi afite muri uyu mukino, harimo kuba yaregukanye Umudali wa Silver mu kiciro cya WBC, Umukinnyi ugiha abandi muri Afurika mu kiciro cya WBO ndetse no kuba ari umukinnyi uhiga abandi mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byahze bikoronijwe n’Ubwongereza n’ibikoresha Icyongereza, uzwi nka Commonwealth.

Mu Ndwano 48 amaze gukina, Carlos Takam yatsinze 40, atsindwa 7, mu gihe umwe wasojwe imburagihe.

Amafoto

Amasezerano yo kubaka Akademi mu Rwanda, yashyizweho Umukono na Kalisa Vicky na Ntoudi Mouyemo.

 

Both delegations pose for a photo after signing the MoU in Kigali. Igihe

Rwanda Boxing Federation President Vick Kalisa exchanges documents with Calros Takam after signing the MoU in Kigali. Igihe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *