Rugby: Lions de Fer na Ruhango Zebras begukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Lions de Fer mu bagabo na Ruhango Zebras mu bagore zegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Lions de Fer yaryegukanye itsinze  ku mukino wa nyuma Thousand Hills amanota 17 kuri 07, mu gihe Ruhango Zebras yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi (UR-Rukara), amanota 42 ku busa (42-00).

Iyi mikino yakinwe mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, guha icyubahiro abayiguyemo by’umwihariko ababarizwaga mu rugaga rw’Imikino.

Amakipe 13 niyo yitabiriye iri rushanwa, arimo 7 y’abagabo n’amakipe 6 mu kiciro cy’abagore.

Aya yagabanyijwe mu matsinda 2 muri buri kiciro, mu bagabo itsinda rimwe rigira amakipe 4 irindi rigira 3, mu gihe mu bagore buri tsinda ryashyizwemo amakipe atatu.

Guhera ku isaha ya saa 10:45′ umukino wa mbere wari utangiye ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru cyari cyakiriye iyi mikino, aho buri kipe yagiye ihura n’iyo byari bisangiye itsinda, bakina imikino y’amajonjora yo gushaka itike igana ku mukino wa nyuma.

Ku isaha ya saa 16:40′ imikino y’amatsinda yari irangiye haba mu bagabo no mu bagore, ikipe zayoboye itsinda zihita zikatisha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Mu bagabo, itsinda rya mbere ryayobowe na Thousand Hills nyuma yo gutsinda imikino yose, ibi ni nako byanagenze kuri Lions de Fer yari mu itsinda rya kabiri.

Mu kiciro cy’abagore, Ruhango Zebras yayoboye itsinda rya mbere, mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi (UR-Rukara) yasoje imikino yo mu itsinda rya kabiri iriyoboye.

Amatsinda:

Abagabo

Itsinda rya mbere:

  • Thousand Hills
  • Muhanga Thunders
  • UR Grizzlies
  • Rubavu Balck Eagles

Itsinda rya Kabiri:

  • Lions de Fer
  • Kigali Sharks
  • Burera Tigers

Abagore

Itsinda rya Mbere:

  • Ruhango Zebras
  • Kamonyi Panthers A
  • UR Grizzlies

Itsinda rya Kabiri:

  • UR Rukara
  • Kamonyi Panthers B
  • Lions de Fer

Uko amakipe yitwaye

  • 1000 Hills 10-07 Muhanga Thunders
  • Burera Tigers 00-43 Lions de Fer
  • UR Grizzlies 05-00 Rubavu Balck Eagles
  • UR Grizzlies 23-00 Kamonyi Panthers A (Abagore)
  • Muhanga Thunders 18-00 UR Grizzlies
  • UR Rukara 10-05 Kamonyi Panthers B (Abagore)
  • Rubavu Black Eagles 00-45 1000 Hills
  • Kigali Sharks 19-12 Burera Tigers
  • UR Grizzlies 05-10 Ruhango Zebras (Abagore)
  • 1000 Hills 57-00 UR Grizzlies
  • Lions de Fer 00-12 Kamonyi Panthers B (Abagore)
  • Rubavu Black Eagles 05-33 Muhanga Thunders
  • Lions de Fer 26-05 Kigali Sharks
  • Ruhango Zabras 24-00 Kamonyi Panthers A (Abagore)
  • Lions de Fer 00-42 UR Rukara (Abagore)

Umukino wa nyuma

  • Ruhango Zebras 42-00 UR Rukara
  • 1000 Hills 07-17 Lions de Fer

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, agaruka ku gisobanuro cy’iri rushanwa, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Uwitonze Felix yagize ati:”Iri rushanwa rivuze byinshi mu Mateka yacu, kuko kunamira no guha Icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano za buri wese, by’umwihariko abasiporotifu”.

Kuba amakipe yitabiriye ku kigero cyo hejuru, byerekana ko umuco w’Ubworoherane no gushimangira Indangagaciro za Siporo bigenda byumvikana, bityo hakagenderwa kure icyazongera gusuzibiza u Rwanda mu Mateka mabi twanyuzemo.

“Dutegura iyi mikino, twari twatumiye n’amakipe yo hanze y’Igihugu nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize ariko kuri iyi nshuro ntabwo byashobotse ko aboneka, gusa turizera ko mu Mwaka utaha azitabira”.

Mu butumwa yageneye abari bitabiriye iyi mikino, Umuyobozi w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Umulinga Alice wari n’umushyitsi mukuru, yagize ati:”Mu izina rya Komite Olempike y’u Rwanda, ndashimira Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ryateguye iri rushanwa ndetse rikaba ryagenze neza”.

“By’umwihariko, ndashimira amakipe yaryitabiriye mu byiciro byombi (Abagabo n’Abagore) ndetse n’abegukanye ibikombe”.

Nk’abakinnyi, ndabasaba gukomeza kwimakaza Indangagaciro ziranga abasiporofitu, kuko umukinnyi ufite izi ndangagaciro ntaho yahera yishora mu bikorwa bibi birimo no gukora Jenoside.

Asoza yagize ati:”Dukomeze Kwibuka Twiyubaka, duharanira gukomeza gukora ibiteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Amafoto

Lion de Fer yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka itsinze ku mukino wa nyuma Thousand Hills

 

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Uwitonze Felix yasabye abakinnyi kurangwa n’Indangagaciro za Siporo no kugendera kure icyakongera gusubiza u Rwanda mu Mateka ya Jenoside

 

Umulinga Alice, yashimiye amakipe yitabiriye iri Rushanwa, anabasaba gukomeza gushimangira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda

 

Mbere yo gutangira iyi Mikino, amakipe yose yabanje gufata umunota wo Kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Ruhango Zebras yegukanye igikombe itsinde UR Rukara

 


 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *