Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye Shampiyona ikinirwa mu Mazi magari

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, yegukanye irushanwa ry’umukino wo Koga ‘Open Water National Swimming Championship’, ryakiniwe mu Kiyaga cya Kivu.

Iri Rushanwa ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, iyi kipe yaritwaye ihigitse andi byari bihanganye arimo; Rubavu Sporting Club, Gisenyi Beach Boys, Rwamagana Swimming Club, Les Dauphins, Mako Sharks, Aquawave Swimming Club na Rwamagana Swimming Club.

Ikiyaga cya Kivu cyari cyakiriye bakinnyi basaga 60 bahatanye mu byiciro birimo; Kilometero 5, Kilometero 3, Metero 1000 na Metero 400.

Guhera ku isaha ya saa 10:45′ abakinnyi bari binjiye Amazi, ku ikubitiro abakinnyi basiganwe mu ntera ya Kilometero 5, irushanwa risozwa ku isaha ya saa 15:00′ hakinwa Metero 400.

Nyuma y’Igihe cy’i 1h 18’45’’53”’, Dusabe Claude wa Cercle Sportif de Karongi yeretse bagenzi be munsi y’ikiganza, ava mu mazi ari uwa mbere.

Uretse Dusabe wegukanye intera ya Kilometero 5, mu bagabo, mu bagore, Nyirabyenda Neema yahise abandi nyuma yo gukoresha 1h 38′ 26” 27”’.

Mu Ntera ya Kilometero 3 mu bakinnyi bari hagati y’imyaka 15 na 17, Byiringiro Christian Tonton, yahize abandi mu bagabo akoresheje 43′ 18” 13”’, mu gihe mu bagore, Uwurukundo Ruth ariwe wahize abandi akoresheje 1h 01′ 03” 80”’.

Umusaruro rusange waranze iri Rushanwa

  • Abagabo (Kilometero 5)

1. DUSABE Claude: 1h18’45’’53 (Cercle Sportif de Karongi)

2. IRADUKUNDA Eric: 1h19’12’’50 (Cercle Sportif de Karongi)

3 MANIRAGUHA Eloi: 1h 20’38’’17 (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abagore (Kilometero 5)

1. NYIRANYABYENDA Neema: 1h 38’26”27”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2. ISHIMWE Claudette: 1h 45’12”65 (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abagabo hagati y’imyaka 18 kuzamura (Kilometero 3)

1. IRADUKUNDA Jean: 46’49”34”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2. ISHIMWE Héritier: 58’25”98”’ (Cercle Sportif de Karongi)

3. DUNIYA Hassan: 1h 20’05”70”’ (Aquawave)

  • Ingimbi hagati y’Imyaka 15 na 17 (Kilometero 3)

1. BYIRINGIRO Christian: 43’18”13”’ (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abangavu hagati y’Imyaka 15 na 17 (Kilometero 3)

1. UWURUKUNDO Ruth: 1h 01’03”80”’ (Rubavu Swimming Club)

2. MUSHIMIYIMANA Godance: 1h 10’00”’09”’ (Les Dauphins)

  • Ingimbi hagati y’Imyaka 15 na 17 (Ikilometero 1)

1. BUKOMBE Christian: 17’46”10”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2. NIYOMURENGEZI Shema: 19’05”08”’ (Cercle Sportif de Karongi)

3. BYUKUSENGE Christian: 19’41”62”’ (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abangavu hagati y’Imyaka 15 na 17 (Ikilometero 1)

1. UWURUKUNDO Ruth: 23’50”69”’ (Rubavu Swimming Club)

  • Abahungu hagati y’Imyaka 12-14 (Ikilometero 1)

1. UWAJENEZA: 17’37”94”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2. NIYIBIZI Vincent: 17’53”84”’ (Les Dauphins)

3. MUGISHA Nicolas: 18’31”76”’ (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abakobwa hagati y’Imyaka 12 na 14 (Ikilometero 1)

1. NYIRANSENGIMANA Francine: 20’14”49”’ (Les Dauphins)

  • Abahungu hagati y’Imyaka 12-14 (Metero 400)

1. MUGISHA Cedrick: 06’49”19”’ (Les Dauphins)

2. SUITANALI SALIM: 06’51”90”’ (Gisenyi Beach Swimming Club)

3. UWIMBABAZI Joshua: 06’53”47”’ (Cercle Sportif de Karongi)

  • Abakobwa hagati y’Imyaka 12-14 (Metero 400)

1. AKANDIKUMUTIMA Emertha: 06’55”22”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2. IRADUKUNDA Pamela: 07’14”72”’ (Cercle Sportif de Karongi)

3. NTIRANSENGIMANA Francine: 07’25”25”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Nyuma y’uko iyi mikino irangiye, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois wayikurikiranye kuva itangiye kugeza irangiye, mu butumwa yagejeje ku bayitabiriye yagize ati:”Ndashimira mbikuye ku mutima Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda ryateguye iyi mikino, abakinnyi bayitabiriye by’umwihariko n’abegukanye imyanya ya mbere muri buri kiciro”.

“Ndashimira kandi by’umwihariko abahatanye mu Kiciro cy’abakiri bato, kuko berekanye ko ahazaza h’uyu mukino hari mu biganza byiza”.

Yunzemo ko nk’ubuyobozi bw’Intara n’Akarere ka Karongi, bagomba gushyira imbaraga mu iterambere ry’Umukino wo Koga, kuko byagaragaye ko Impano ari zose.

Aganira n’Itangazamakuru, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Pamela Girimbabazi Rugabira, yavuze ko iyi mikino ari intangiriro y’amarushanwa yo koga mu mazi magari azakorwa mu gihugu hose muri uyu Mwaka.

Ati:”Kuri iyi nshuro, twahereye muri aka Karere ka Karongi, ariko intego ni uko mbere y’uko uyu Mwaka ushira, tuzakora ibishoboka byose akagera mu gihugu hose”.

“Iyi mikino yakiniwe muri aka Karere, by’umwihariko yari igamije guhitamo abakinnyi bazahagararira Igihugu mu Mikino ny’Afurika izabera mu gihugu cya Tuniziya mu Kwezi gutaha (Kamena), kandi dukurikije ibihe abakinnyi batoranyijwe bakoresheje, biraduha ikizere ko bazitwara neza”.

Yunzemo ko bakinnyi batoranyijwe ari abahungu babiri (2) n’abakobwa babiri (2).

Amafoto

Mu izina ry’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Pamela Girimbabazi Rugabira yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Uburengera, Akarere  ka Karongi n’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ku mbaraga bashyize mu gutegura iyi mikino

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Bwana Karangwa James yakurikiraniye hafi iyi mikino

 

Pamela Girimbabazi Rugabira n’ Umuyobozi w’Akarere ka Korongi, Madamu Mukarutesi Vestine bahaye ibihembo abahize abandi muri Kilometero 5 mu kiciro cy’abagore

 

Dusabe Claude yahize abandi mu kiciro cy’abagabo muri Kilometero 5

 

Pamela Girimbabazi Rugabira, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Meya w’Akarere ka Karongi n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi bakurikiraniye bugufi iyi mikino

 

Guverineri Habitegeko, Meya Mukarutesi Vestine n’umuyobozi wa Polisi bashimiye Byiringiro Christian Tonton wahize abandi muri Kilometero 3 nyuma yo kuva mu Kiyaga ari uwa mbere

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *