Abanyeshuri ba Kaminuza ya Wartburg bakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo gusura Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.

Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu, rwatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, riyobowe na Steve Noah wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza ya William Penn University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri bagaragaje amwe mu masomo bigiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banagirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cyagarutse ku miyoborere, ubwiyunge ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’Imyaka 29 rusenywe na Jenoseide yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *