Kubona inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bishobora kuba Ingorabahizi 

Kuba ingengo y’imari idahagije bishobora gukoma mu nkokora abashaka kwinjira muri Kaminuza kuko kuri ubu abanyeshuri 7000 aribo bishyurirwa buruse na Leta mu bihumbi 46 byujuje ibisabwa. Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi igaragaje ko ingengo y’imari ifite, yakwishyurira nibura 15% by’abanyeshuri bashaka kwinjira muri Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza [HEC], Dr Rose Mukankomeje, aherutse gutangaza ko kuba amafaranga agenerwa kwishyurira abanyeshuri buruse yaragabanutse, bizagira ingaruka zikomeye ku mubare w’abajya muri kaminuza.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo umubare w’abo twishyurira uzaba muto ugereranyije n’uwo twari dufite. Kandi mu by’ukuri abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa byo kujya muri kaminuza ni ibihumbi 46.”

“Mubyukuri Ariya mafaranga baduhaye, ntabwo dushobora kwishyurira na 15% ba bariya bantu. Ikindi buriya imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda nayo igendera kuri ayo mafaranga ya buruse, none umubare w’abanyeshuri nuba muke nayo ntabwo izabasha gukora neza kuko izinjiza make.”

Mu gihe leta yaba yishyuriye 15% by’abujuje ibisabwa uko ari ibihumbi 46, bivuze ko baba bangana na 6900. Ikinyuranyo cyaba ari ibihumbi birenga 39 baba batabonye buruse.

Abanyeshuri bishyurirwa buruse na leta kugira ngo bajye gukomeza amasomo, barimo ababa barangije amashuri yisumbuye bagomba gukomeza icyiciro cya mbere cya kaminuza [Bachelor], abakomeza icya kabiri [Masters] ndetse n’abajya gushaka impamyabushobozi y’ikirenga [PhD].

Mu baba bararangije icyiciro cya mbere bakeneye gukomeza muri ‘Masters cyangwa PhD, akenshi baba ari abakozi ba leta barimo abarimu, abaganga, abiga za siyansi n’andi masomo aba akeneye abahanga bayaminuje mu bihugu bitandukanye.

Leta ishoramo akayabo kuko nko mu 2022/23, miliyari 52,7 Frw zari zagenewe iyi gahunda yo kwishyurira buruse abiga imbere mu gihugu no hanze yaho.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugira ngo mu mwaka utaha wa 2023/24 ibashe gushyira mu bikorwa iyo gahunda, ikeneye miliyari 55,4 Frw.

Ku rundi ruhande ariko, binyuze mu gusaranganya ingengo y’imari, amafaranga yabonetse ni miliyari 45 Frw. Ni ukuvuga ko harimo icyuho cya miliyari 10 Frw.

Nko muri ayo mafaranga harimo miliyoni 864 Frw zizakoreshwa mu kwishyurira abarimu basanzwe bari mu kazi kugira ngo babashe gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.

Amafaranga yari akenewe mu kwishyurira abajya kwiga ubumenyi bukenewe mu buryo bwihutirwa mu mahanga, abajya kwiga za Masters na PhD muri UR, ho hari hakenewe miliyari 6,5 Frw ariko habonetse miliyari 5,8 Frw.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, ko gushyira amafaranga make muri iyi gahunda bigira ingaruka zitandukanye.

Ati “Imbogamizi ya mbere ndetse iraza no kugira ingaruka ku banyeshuri bashya binjira muri Kaminuza bazatangira mu kwezi gutaha ni uko umubare w’abanyeshuri bahabwa inguzanyo uzagabanuka, ushobora kuzagabanuka n’abinjira muri kaminuza bakagabanuka kubera ko abenshi baba bategereje kubona inguzanyo.”

Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko mu Banyarwanda barangiza amashuri yisumbuye, nibura 3,3% babasha gukomeza muri za kaminuza.

HEC igaragaza ko ifite umubare munini w’abanyeshuri benshi bashaka kwinjira muri ‘Masters’ by’umwihariko abo mu rwego rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *