Rugby: Kigali Sharks yatsinze Muhanga Thunders ifata umwanya wa 3 ku rutonde rwa Shampiyona

Spread the love

Umunsi wa 9 wa Shampiyona ya Rugby 2022/23 waranzwe  n’imbaraga zidasanzwe, mu gihe hasigaye gukinwa imikino ibiri gusa Shampiyona ikagana ku Musozo.

Uyu munsi wakinwemo imikino ibiri irimo uwahuye Kamonyi Pumas na Thousand Hills, wabereye i Kamonyi ndetse n’uw’imbaturamugabo wahuje Kigali Sharks yari yakiriyemo Muhanga Thunders.

Mu Karere ka Komonyi, Kamonyi Pumas ntabwo yorohewe na Thousand Hills, kuko yayitsindiyeyo amanota 74-03.

Uyu musaruro wakomeje gutuma iyi kipe kugeza ubu itarabona inota na rimwe muri Shampiyona.

Gusa, abakunzi bayo bishimiye ko yagabanyije umubare w’amanota yatsindwaga by’umwihariko ku mikino y’amakipe akomeye, kuko Thousand Hills bakinnye iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.

Uretse uyu mukino, umukino wari witezwe n’abatari bacye kuri uyu munsi, ni uwahuje Kigali Sharks yari yakiriyemo Muhanga Thunders.

Ugukomera k’uyu mukino kwari gushingiye ko ikipe yari kwewegukana byari bihite biyishyira mu makipe atatu ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona, aya akaba anahabwa ibihembo Shampiyona isojwe.

Ishyaka ku mpande zombi niryo ryaranze itangira ry’uyu mukino, gusa, Kigali Sharks yari mu rugo igakomeza kwerekana inda ya bukuru.

Muhanga Thunders yinjiye muri uyu mukino ifite ikanyamuneza yari yakuye mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gukurayo amanota atatu itsinze Resilience amanota 16 kuri 14.

Gusa, igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Kigali Sharks icyegukanye ku manota 12 kuri 03.

Mu gice cya kabiri, Muhanga Thunders yaje mu mukino ibizi neza ko ari ugupfa no gukira, kuko yagombaga kwishyura aya manota yari yatsinzwe, ikanarenzaho kugirango yegukane uyu mukino.

N’ubwo yakoresheje imbaraga zo ku rwego rwo hejuru, ntabwo yahiriwe kuko umukino warangiye ku ntsinzi ya Kigali Sharks, ku manota 17 kuri 12 ya Muhanga Thunders.

Uyu munsi wa Cyenda, ntabwo ikipe ya Lion de Fer iyoboye Shampiyona yigeze iwukina, kuko Resilience bari guhura itabonetse ku Kibuga.

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa Cyenda, urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na Lion de Fer ifite amanota 29, Thousand Hills ifite 24, Kigali Sharks n’amanota 17, Muhanga Thunders ifite 16, Resilience ifite 08 na Kamonyi Pumas ifite ubusa (00) bw’amanota.

Twakwibutsa ko hasigaye umunsi umwe gusa iyi Shampiyona ikagana ku musozo. Mbere y’uko isozwa, hazabanza hakinwe umunsi wa 7 w’Ikirarane.

Biteganyijwe ko izongera gukinwa mu byumweru bibiri (2) biri imbere, kuko mu Cyumweru gitaha hazakinwa imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere ikazagaruka hakinwa umunsi w’Ikirarane, mbere yo gukina umunsi wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana intsinzi yabashyize ku mwanya wa gatatu, Kapiteni wa Kigali Sharks, Rukundakuvuga Martin, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:

Intsinzi y’uyu munsi ivuze byinshi kuri twe muri iyi Shampiyona. Twayitangiye nabi ku bw’impamvu zimwe na zimwe, ariko kuri ubu iri gusozwa twitwara neza.

Nibyo Igikombe cya Shampiyona kirasa n’icyaducitse, ariko tugomba gukora ibishoboka tukaguma mu makipe atatu ya mbere.

Gutsinda uyu munsi twabikesheje gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya mbere, kuko twari tuziko igice cya kabiri kitaza koroha, dushingiye ko Muhanga Thunders ari abakinnyi bakiri bato ugereranyije natwe.

Rukundakuvuga yasoje asaba abakinnyi gukomeza gushyira hamwe, by’umwigariko asaba ubuyobozi bw’iyi kipe gukomeza kuyiba hafi kuko hari igihe umusaruro ubura bitabaturutseho nk’abakinnyi, ahubwo ari impamvu zishingiye ku miyoborere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *