Ngororero: Babiri bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko


image_pdfimage_print

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero, yafatiye mu cyuho abantu babiri bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Bafatiwe mu mudugudu wa Gapfura, akagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium mu mugezi.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa sosiyete ikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.

Yagize ati: “Bafashwe ubwo bari barimo gucukura amabuye y’agaciro ku mugezi wa Nyarigamba, nyuma y’uko abaturage bababonye bahamagara ubuyobozi bwa sosiyete ya NMC isanzwe ihakorera nayo yiyambaza Polisi. Ubwo abapolisi bahageraga babasanganye ibilo 5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bamaze gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.”

CIP Rukundo yibukije ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa n’ubifitiye uruhushya rwatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abakomeza kugaragara muri ibi bikorwa byangiza ibudukikije bafatwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *