Bertrand Muheto ‘B-Threy’ yashyingiranywe na Keza Nailla 


image_pdfimage_print

Umuraperi Bertrand Muheto wamenyekanye nka B-Threy yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Ni ubukwe bwabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati:

Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.

B-Threy nawe yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”

Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo.

Yakoze ubukwe mbere y’uko akora igitaramo kimurika EP (Extended Play) yise ‘For Life’ giteganyijwe ku wa 16 Werurwe 2023 kuri Institut Français Kigali.

Muri muzika amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’ agace yakuriyemo , ‘2040’ yasohoye mu 2019 na ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *