Tennis: Tuyishime Sonia na Mwangi begukanye Irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Abagore ryateguwe na Ingenzi Initiative

Umunyarwandakazi Tuyishime Sonia n’Umunyakenyakazi Lorena Mwangi begukanye ‘International Women’s Day Tennis Competition 2023’ Irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa buri Mwaka tariki ya 08 Werurwe. 

Ni Irushanwa ryateguwe n’umuryango udaharanira Inyungu ‘Ingenzi Initiative’, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ‘Rwanda Tennis Fderation’ (RTF).

Ryakinwe mu byiciro bibiri, birimo abatarabigize Umwuga (Amateur) n’ababigize Umwuga (Professional).

Mu kiciro cy’abatarabigize Umwuga, umukino wa nyuma wahuje Umunyarwandakazi Dusabe Djamila na Lorena Mwangi, Mwangi yegukana intsinzi nyuma yo gutsinda Dusabe iseti 1-0.

Mu babigize Umwuga, Tuyishime Sonia yatsinze iseti 1-0 bwa Niyonshima Clenia.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Tuyishime Sonia, aganira n’itangazamakuru yagize ati:

Twe nk’ababigize Umwuga twitabiriye iyi mikino mu rwego rwo gukundisha abagitangira uyu mukino kumva ko nabo bishoboka ko bawukina nk’Umwuga.

Kuba ribaye ku nshuro ya mbere nkaba nditwaye ni ibyishimo kuri njye, gusa ndasaba abaritegura ko barishyiramo imbaraga ku buryo ryajya ryitabirwa n’umubare wisumbuyeho.

Nk’intego y’iri rushanwa, kuba rigamije gufasha abagore kuzamura urwego rwabo muri uyu mukino, imikino nk’iyi izajya idufasha gutinyuka no kumva ko natwe dushoboye gukina uyu mukino, ndetse n’abacyumva ko gukina Tennis uri Umukobwa/Umugore byakubuza kuba mwiza, bakabona ko nta kibazo kibirimo.

Bwana Ndugu Philibert, washinze Ingenzi Initiative yateguye iri Rushanwa, yatangaje ko rigamije by’umwihariko gufasha igitsina gore kwitinyuka no kumva ko nabo bakina Tennis ikabageza ku rwego rwabatunga.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru, yagize ati:

Ingenzi Initiative ni umuryango washinzwe ugamije gufasha igitsina gore n’urubyiruko by’umwihariko.

Dukora ibikorwa birimo kwihangira imirimo by’umwihariko binyuze muri Siporo kuko ni kimwe mu bitunze abatari bacye, bityo nabo banyuze muri Tennis bikaba byabafasha kwiteza imbeze.

Iri rushanwa rije risoza ubukangurambaga twari tumazemo Icyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo.

Guhitamo gutangirira mu mukino wa Tennis ni uko ari wo nabonaga ko ufite intege nke mu kiciro cy’abagore hano mu Rwanda ugereranyije n’abagabo, gusa uko iminsi izajya ijya imbere, n’indi mikino nayo tuzayerekezamo.

Turishimira ko kuba ryarakurikiraniwe bya hafi n’abanyeshuri bakiri bato, bizaduha umusaruro kuko hari abari hagati ya 30-50 twigishije uko bakina uyu mukino, bityo turizera ko mu minsi iri imbere aribo bazaba bakina uyu mukino haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Bwana Ndugu agaruka ku cyerekezo cy’uyu muryango n’aho bawifuza mu gihe kiri imbere, yagize ati:

Mu rwego rwa Siporo, turifuza ko nk’uko Igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire, ko binyuze muri uyu muryango, iri hame ryanakwizwa hose muri Siporo z’imbere mu gihugu.

Aha ntabwo ari mu gukina gusa, kuko no mu miyoborere ubona ko harimo icyuho, aha naho twifuza ko 30% yakubahirizwa, kuko abenshi mu bayobozi b’Amashyirahamwe anyuranye ya Siporo imbere mu gihugu usanga iri hame bataryubahiriza.

Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri uko Umwaka utashye, Bwana Ndugu yaboneyeho gutangariza Itangazamakuru ko bifuza ko imikino nk’iyi yajya ikinwa buri uko Umwaka utashye, mu rwego rwo kwifatanya n’abagore kwizihiza uyu munsi.

Ati:

Turashaka ko mu myaka iri imbere iri rushanwa ryarenga imbibi z’u Rwanda, rigakinwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bikaba byanafasha ko abagore bo mu bindi bihugu bazajya baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’iterambere rya Siporo nk’uko bikorwa mu zindi nzego.

Uretse kuba imikino nk’iyi yatangiriye mu mukino wa Tennis, Bwana Ndugu Philbert yatangaje ko bifuza ko ryakwagukana rikajya no mu yindi mikino, aho mu gihe cy’imyaka itanu (5) iri imbere ryaba rimaze kuba irushanwa rihamye.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20 barimo 16 batabigize Umwuga n’abakinnyi bane babigize umwuga.

Ryakinwe abakinnyi bakina bafatanyije (Doubles) n’umukinnyi ku giti cye (Singles).

Amafoto

Bwana Ndugu Philibert, umuyobozi wa Ingenzi Initiative, yatangaje ko bifuza ko iri irushanwa rizajya rikinwa ku rwego mpuzamahanga mu Myaka iri imbere

 

Lorena Mwangi yegukanye ‘International Women’s Day Tennis Competition 2023’ mu kiciro cy’abatarabigize Umwuga

 

Tuyishime Sonia wiga mu Mwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye niwe gukanye iri Rushanwa mu babigize Umwuga

 

Niyonshima Clenia yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’ababigize Umwuga.

 

One thought on “Tennis: Tuyishime Sonia na Mwangi begukanye Irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Abagore ryateguwe na Ingenzi Initiative

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *