Rugby: Burera Tigers na UR Grizzlies zegukanye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri


image_pdfimage_print

Nyuma y’igihe kitari gito gitegerejwe, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, imikino y’ikiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Rugby yashyize iratangira.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe ane agizwe na; Burera Tigers, Rubavu Eagles, Rwamagana Hippos na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) izwi nka UR Grizzlies.

Imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yasize Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yegukanye intsinzi mu mukino wayihuje na Rwamagana Hippos, mu gihe Burera Tigers nayo yahuye intsinzi imbere ya Rubavu Eagles.

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda Rwamagana Hippos amanota 11-21, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Rwamagana yari mu rugo igitsinzwemo amanota 05-16.

Uyu mukino wabereye ku Kibuga cya Bihembe i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, witabiriwe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Gakirage Philippe n’abaturage batari bacye bo muri aka gace.

Mu gihe mu Karere ka Rwamagana bitari byoroshye, mu Karere ka Burera naho rwari rwahanye inkoyoyo, hagati ya Burera Tigera na Rubavu Eagles muri Deribi (Derby) y’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Muri uyu mukino wari witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse, warangiye Burera Tigers yari mu rugo yegukanye intsinzi, nyuma yo kwisengerera Rubavu Eagles amanota 16-08 mu mukino utari woroshye.

Abakunzi b’umukino mu Karere ka Burera bari bakubise baje kwihera amaso ikipe yabo, n’ubwo imvura yabanje gusa n’irogoya uyu mukino mbere yo gutangira.

Burera Tigers niyo kipe yonyine ibarizwa mu Karere ka Burera ikina ikiciro cya kabiri mu mikino izwi imbere mu gihugu.

Nyuma y’imikino ibanza, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 18 Werurwe 2023, mu gihe amakipe azaba yakomeje azahurira ku mukino wa nyuma tariki ya 01 Mata 2023 ntagihindutse.

Nyuma y’umukino wabereye mu Karere ka Rwamagana, umutoza wa UR Grizzliers aganira n’itangazamakuru, yagize ati:

Iyi ntsinzi iradushimishije. Ibanga ryamfashije ni ugukora cyane, kuko nyuma yo gukemya ko tuzahura na Rwamagana Hippos twakoze imyitozo tutizigama, nsaba n’abakinnyi gukunda ikipe yabo kuko batayikunze ntacyo bageraho.

Ndashimira na Kaminuza y’u Rwanda, kuko yadufashije mu kwitegura uyu mukino, ndasaba ko byakomeza gutya.

Agaruka kuko yabonye iyi shampiyona yakinwe bwa mbere mu mateka ya Rugby mu Rwanda, yagize ati:

Ntabwo natekerezaga ko abafana bangana gutya baza kureba uyu mukino ndetse n’ishyaka ryo hejuru rygaragajwe n’abakinnyi nabyo byantunguye, gusa bimpa umukoro ko akazi kakiri kenshi.

Ndashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda kuba bwaratekereje ko natwe mu kiciro cya kabiri dukeneye gukina, nkaba nsaba ko uku gushyigikirwa kwahoraho, natwe tugakora iyo bwabaga tukagaragaza ko iyi mikino yaje twari tuyikeneye.

Agaruka ku cyabateye gutsindwa uyu mukino, Kapiteni wa Rwamagana Hippos, Ishimwe Claude yagize ati:

Kudahuza mu gice cya mbere biri mu byatumye dutakaza uyu mukino, kuko wabonye ko mu gice cya kabiri twitwaye neza.

Kuba abakinnyi bacu abenshi bakiri bato ndetse bataranamenyera amarushanwa nabyo byadukomye mu nkokora, ariko ndahamya ko mu mukino wo kwishyura tuzitwara neza.

Ikiciro cya kabiri navuga ko cyaje tugikeneye, kuko bamwe mu bakinnyi baburaga amahirwe yo kwigaragaza kuko amakipe yo mu kiciro cya mbere afata abakinnyi bacye bityo abandi tugasigariraho.

Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda ryakomeza kudukorera ubuvugizi ahashoboka uyu mukino ukagera kure, ari natwe turireza ko tuzitanga uko bishoboka tukawumenyekanisha.

Agaruka kuko uyu mukino uhagaze mu Karere ka Rwamagana by’umwihariko i Nyakariro, Ishimwe yagize ati:

Tugitangira kwitoza, abantu bafataga uyu mukino nk’umukino wo kurwana ndetse abawukina bagafatwa nk’abagira urugomo.

Gusa uko iminsi yagiye ishira babonye ko ari umukino mwiza kandi usaba ikinyabupfura, kuko utagira kwihangana mu kibuga utarusyaho.

Uko iminsi yagize yegera imbere, ababyeyi babonye ko Siporo yacu ari ingenzi, nabo bashishikarira kohereza abana babo mu ikipe yacu.

Asoza, yasabye Akarere ka Rwamagana kuba hafi iyi kipe, kuko yagafasha gukura mu bwigunge abaturage bo muri kano gace ka Nyakariro, kuko nta yindi kipe ihabirizwa.

 

Image
Abakinnyi b’ikipe ya Burera Tigers bishimanye n’abafana batari bacye bari baje kuyitera ingabo mu bitugu mu mukino yatsinzemo Rubavu Eagles

 

UR Grizlliers yari isanzwe ikina mu kiciro cya mbere, gusa aho Politike ya Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda ihindukiye, yahisemo gutangirira mu kiciro cya kabiri

 

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Rwamagana Hippos na UR Grizzliers berekanye ko uretse guhangana mu kibuga, iyo umukino urangiye ubuzima bukomeza

 

Image
Burera Tigers yambaye Ubururu na Rubavu Eagles mbere y’umukino.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *