Amagare: Henok Mulubrhan yazamuye Idarapo rya Erithrea i Kigali, yegukana Tour du Rwanda 2023


image_pdfimage_print

Umunya-Erithrea, Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 yakinwaga ku 15.  Nyuma yo gukoresha ibihe bihwanye n’amasaha 28, iminota 58 n’isegonda 1.

Uyu musore yegukanye iri siganwa mu gihe kuri iki Cyumweru aribwo hakinwaga umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2,1. Umunsi wanakurikiranwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul udahwema gushyigikira ibikorwa bya Siporo bibera mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ni umunsi wahagurukiye kuri Canal Olympia akaba ari na ho kasorejwe nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

CANAL OLYMPIA – Rebero-Camp Zaïre-Kanogo – Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye-Circuit-Rond point Rebero – Miduha – LP – Kuri Tapis – Kwa Gisimba – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Mosqué Majengo – ONATRACOM – Gitega – Gereza – Yamaha – Kinamba – Poids Lourds – Kanogo X3-Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye – Rond point Rebero – Canal Olympia. Iyi ntera ikaba ihwanye na Kilometero 75,3.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umunsi wa munani (8)

Abakinnyi 16 ni bo bakomeje kugenda hafi ya Henok wegukanye Tour du Rwanda.

Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 45, Ikinyuranyo hagati y’abari imbere n’ababakurikiye cyari umunota umwe n’amasegonda 40.

Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 38, Abakinnyi bane mu bari imbere basigaye, ni ukuvuga ko bari hagati y’igikundi n’abayoboye bari imbere. Aba bari; 1. Bonnet 2. Lecerf 3. Calzoni

Ku bilometero 34. Arefayne na Pritzen basizwe na cya gikundi kiri imbere. Bari bakurikiranye gutya; 1. Pritzen 2. Arefayne 3. Bonnet
4. De la Parte.

Inzira z’Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2023

Isiganwa riratangirira kuri CANAL OLYMPIA, bamanuke ku i Rebero, ariko ibihe biratangira kubarwa bamaze kugenda ibilometero 5,2 bitabarwa. Ni ukuvuga, ubwo baraba bageze kuri Camp Zaïre.

Barahita bafata umuhanda wa Kanogo – Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye.

Harakurikiraho kuzenguruka: Rond point Rebero – Miduha – LP – Kuri Tapis – Kwa Gisimba – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Mosqué Majengo – ONATRACOM – Gitega – Gereza – Yamaha – Kinamba – Poids Lourds – Kanogo. Aho hose ni inshuro eshatu.

Baranyura kandi mu Rugunga – SEGEM – Gikondo kwa Mironko – Merez 1 – Merez 2 – Umuhanda w’amabuye – Rond point Rebero – Canal Olympia aho basoreza.

Imiterere y’Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2023

Ni agace kagoye gakinwa kenshi hasozwa Tour du Rwanda nk’uko byagenze no mu nshuro ebyiri ziheruka.

Kiganjemo imisozi igoye kuko hari amanota atangirwa ku i Rebero inshuro eshatu no kuri Mur de Kigali (Kwa Mutwe) inshuro eshatu.

Hejuru y’iyo misozi yombi, hiyongera akazamuko ko ku rwego rwo hejuru ko kuri Canal Olympia ari nako basorezaho bagiye gutsinda.

Amanota ya ’sprint’ aratangwa inshuro ebyiri: Kuri Sitasiyo SP ku kilometero cya 13 no ku kilometero cya 35,5.

Uwavuga ko uyu munsi hatsinda umuzamutsi mwiza, ntiyaba yibeshye.

Mu mwaka ushize, Agace ka Munani katwawe na Mugisha Moïse. Kuri iyi nshuro, uyu mukinnyi wa Team Rwanda ntakiri mu isiganwa kuko yavuyemo ku Gace ka Gatandatu kasorejwe i Gicumbi kavuye i Rubavu.

Ibyo wamenya kuri Tour du Rwanda

Iyi mikino yatangiye gukinwa mu 1988, iba mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatanu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’ane aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.

Uko Jerseys ‘Imyambaro’ yatanzwe nyuma y’agace ka 8 
1. Stage winner: Henok Mulubrhan (Green Project)
2. Final GC: Henok Mulubrhan (Green Project)
3. Best climber: Marc Oliver Pritezen(Ef Education)
4. Best Sprinter: James Fouche (Bolton Equities Black Spoke)
5. Best Promising Rwandan Rider: Muhoza Eric) Bike Aid)
6. Best Young Rider: Calzoni Walter (W36.5 Pro Cycling Team)
7. Best Team: Euskaltel-Euskadi (Spain)
8. Best African Rider: Henok Mulubrhan (Green Project)
9. Best Rwandan: Muhoza Eric (Bike Aid)
10. Best in Breakaway: Mark Stewart (Bolton Equities Black Spoke)

Image

 

Umunya-Erithrea, Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 yakinwaga ku 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *