Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Ibyaranze itangira rya Shampiyona ya Handball mu Bagore: GS Kitabi yanyagiye TTC de la Salle, Kiziguro SS yisengerera UR Huye amwe mu makipe abura ku bibuga – THEUPDATE

Ibyaranze itangira rya Shampiyona ya Handball mu Bagore: GS Kitabi yanyagiye TTC de la Salle, Kiziguro SS yisengerera UR Huye amwe mu makipe abura ku bibuga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, hatangiye Shampiyona y’umukino w’Intoki wa Handball mu kiciro cy’abagore, Shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa Handball (FERWAHAND). Ni Shampiyona yitabiriwe n’amakipe 9 y’abagore agabanyije mu matsinda 3.

Itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe ya ‘Kiziguro Secondary School, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye)’.

Itsinda rya kabiri rigizwe na ‘Gicumbi WHT, Groupe Scolaire Kitabi na TTC de la Salle’.

Mu gihe itsinda rya gatatu rigizwe na ‘ISF Nyamasheke, Three Stars na Kaminuza ya Kigali (Univeristy of Kigali ‘UoK’).

Ku Kibuga cy’Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi, niho hakiniwe imikino y’itsinda rya 2, ikaba yahuje Groupe Scolaire Kitabi na TTC de la Salle.

Muri uyu mukino, Groupe Scolaire Kitabi yatsinze itababariye TTC de la Salle yo mu Karere ka Gicumbi, ibitego 24-13.

Ni umukino watinze gutangira, kuko wakomwe mu nkokora n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Nyamagabe.

Ubwo wari utangiye ku isaha ya 13:00, watangiranye Ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, amakipe yombi agaragara nk’anganya imbaraga. Ikipe imwe yatsindaga indi igahita yishyura.

Gusa, Groupe Scolaire Kitabi yari mu rugo, yaje kwigarunzura TTC de la Salle, ndetse ikomerezaho kugeza yegukanye umukino.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi kipe no kuyongerera imbaraga n’ikizere, uyu mukino warebwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Kitabi Bwana Nteziryayo André wari uherekejwe n’inzego z’Umutekano.

Witabiriwe kandi n’abafana benshi biganjemo urubyiruko rwagaragaza ko rwishimiye iyi mikino, cyane ko muri aka gace kegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kameze nk’akihariye, kuko nta mikino ikomeye ikunda kuhakinirwa.

Muri iri tsinda kandi, Ikipe ya Gicumbi WHT ntabwo yageze ku kibuga cyo kimwe n’Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Rukara.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, ntabwo twari twabona icyo Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda ribivugaho, ndetse n’impamvu aya makipe yaba atagaragaje.

Gusa, amakuru THEUPDATE ifite ni uko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga y’ibitego 20-0.

Ibyaranze imikino y’umunsi wa mbere THEUPDATE twashoboye kumenya

  • GS Kitabi 24-13 TTC de la Salle
  • Kiziguro S S 43-05 UR Huye
  • UR Rukara (Mpaga)
  • Gicumbi WHT (Mpaga)
  • SF Nyamasheke 32-29 Kaminuza ya Kigali

 

  • Handball abagabo
  • ADEGI 33-37 Vision JN
    Vision JN 41-40 UR Huye
    UR Huye 40-41 ADEGI
    ES Kigoma 42-37 HANIKA
    HANIKA 21-54 Police HC
    Police HC 57-27 ES Kigoma

Amafoto

Umukino wahuje GS Kitabi na TTC de la Salle wari ku rwego rwo hejuru

 

Groupe Scolaire Kitabi yatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere

 

TTC de la Salle yatangiye Shampiyona itsindirwa mu Karere ka Nyamagabe

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nteziryayo André, yatangije uyu mukino asuhuza abakinnyi ba TTC de la Salle

 

Bwana Nteziryayo André yakomereje ku bakinnyi ba Groupe Scolaire Kitabi

 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kitabi n’inzego z’Umutekano zakurikiranye uyu mukino wari ubereye ijisho

 

Abafana biganjemo Urubyiruko, bagaragaje ibyishimo nyuma yo gutsinda TTC de la Salle

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *