Rwanda: Ni iki abaturage biteze mu Nama y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18

Abaturage baragaragaza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano bayitezeho inyungu nyinshi zirimo no kubonera umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo muri iki gihe. 

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere i Kigali aribwo hatangira imirimo y’iyi nama y’Umushyikirano igiye guterana ku nshuro ya 18.

Ikibazo cy’ubwishingizi ku batwara moto, igisa no kudindira kw’ibyiciro by’ubudehe, ndetse n’ ibiciro ku masoko ni ingingo zitabura kugarukwaho na benshi bifuza ko zagarukwaho muri iyi nama.

Ni inama ariko kandi bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko iziye igihe dore ko hari hashize imyaka 3 itaba kubera icyorezo cya COVID19.

Umunyarwanda uba mu Bubiligi amaze imyaka 10 yitabira umushyikirano, mu nama nk’iyi niho yasabiye umuhanda wa Huye Kibeho none agarutse warubatswe. Avuga ko iyi nama ari ingirakamaro cyane kubera imyanzuro myiza iyifatirwamo ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zikorana n’ umuturage umunsi ku munsi bagaragaza ko nta wakwirengagiza agaciro k’iyi nama kuko ari umuyoboro wo kwihutisha iterambere ry’umuturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga yabaye mu mwaka wa 2019 mbere y’ icyorezo cya COVID19, iyi nama ni kimwe mu bisubizo by’umwimerere byahanzwe n’Abanyarwanda, ni inama kandi igamije guteza imbere imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, kandi idaheza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *