Rubavu: Abivuriza ku Bitaro bya Gisenyi basabye Minisante kubyagura no kubyongerera Abaganga

Abivuriza ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basabye Minisiteri y’Ubuzima kongera umubare w’abaganga no kubyagura cyangwa bikimurirwa ahandi kuko bishaje bitakijyanye n’igihe.

Abarwayi bivuriza mu bitaro bya Gisenyi bamwe muri bo baba bazindutse, ariko bababazwa n’uko bucya, amanywa akabagereraho batarahabwa serivisi, ibyo bahamya ko biterwa n’abaganga badahagije.

Indi mpamvu basanga ari ipfundo rya serivisi itanoze bahabwa, ni inyubako nto, zishaje zitakijyanye n’igihe bakaba bifuza ko ibitaro byagurwa cyangwa bikimurwa.

Ibi bibazo bivugwa n’abagana ibitaro bya Gisenyi, babigaragarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wasuye ibi bitaro areba imikorere yabyo, maze yizeza  abarwayi ko harimo gushakwa uko abaganga bakongerwa.

Umushinga wo kwimura ibitaro bya Gisenyi uracyahari, Dr Nsanzimana nubwo atagaragaje igihe uzatangirira gushyirwa mu bikorwa, yemeje ko kunonsora wo mushinga bigeze kure kuko biri mu byamuzanye.

Mu kurushaho kunoza akazi no gutanga serivisi nziza, Minisiteri y’Ubuzima yijeje kongerera  ubushobozi n’ubumenyi abaganga iborohereza  kujya kwiga ku nguzanyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *