Achraf Hakimi akurikiranyweho Icyaha cyo gufata ku ngufu

Myugariro w’Ikipe ya Paris St-Germain yo mu Bufaransa n’Ikipe y’Igihugu ya Morocco Achraf Hakimi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu.

Gusa, Hakimi yahakanye ibi birego aregwa n’umwari w’imyaka 24 uvuga ko yamuhohoteye ubwo yari mu rugo rwa Hakimi i Paris tariki ya 24 Gashyantare.

Umwunganizi wa Hakimi mu mategeko, agaragaza ko umukiriya we arengana.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bya Nantes bivuga ko ku wa Gatanu bwasabye Polisi gukurikirana bya buri munsi Hakimi, ndetse akanabuzwa kongera kuvugana n’umurega.

Hashingiwe ku magambo y’umwunganizi wa Hakimi mu mategeko, Fanny Coli, uyu mukinnyi ahakana ibyo aregwa byose, anemera ko iperereza rimukorwaho kuko yiteguye gutsinda uru Rubanza akagirwa umwere.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, Paris Saint-Germain yatangaje ko yiteguye kuba hafi ya uyu mukinnyi wayo wemeye gukurikiranwa ndetse akabererekera inzira z’Ubutabera.

Umutoza w’iyi kipe, Christophe Galtier yanze kugira icyo atangaza kuri iki kirego, ariko avuga ko Paris St-Germain ari ikipe yubaha buri umwe mu kibuga no hanze yacyo.

Hakimi yitezwe kuzagaragara mu mukino uhuza PSG na Bayern Munich mu Cyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League wa 1/8 nyuma yo gukira imvune.

Galtier yavuze ko abaganga bari gukora ibishoboka ngo Hakimi ntazabure muri uruu rugamba rubategereje, kuko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Hakimi wavukiye muri Esipanye, yagaragaje ubudasa mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi iheruka kubera muri Qatar ubwo yafashaga Intare za Atlas za Morocco gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere ny’Afurika igeze mu mikino ya 1/2, no kwegukana umwanya wa 4 muri iyi kipe, kuko yatsinzwe na Croatia ku mwanya wa 3 mu gihe yakuwemo n’Ubufaransa mu mikino ya 1/2.

Ukwigaragaza kwe, kwanamuhesheje kugaragara mu ikipe y’Umwaka ya FIFA izwi nka FIFPro.

Hakimi ari gushinjwa guhohotera Umukobwa wamusuye iwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *