“Hakenewe abashoramari benshi bashora imari mu gukorera Televiziyo mu Rwanda” – Min Ingabire Paula

Spread the love

Minisiteri y’ikoranabuhanga iravuga ko hakenewe abashoramari benshi bashora imari mu gukorera televiziyo mu Rwanda, kugira ngo buri munyarwnada ashobore kwigondera televiziyo.

Uruganda NEIITC RWK rumaze amezi agera kuri 5 ruteranyiriza televiziyo mu gace kahariwe inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali, ndetse iza mbere zatangiye kujya ku isoko.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri uru ruganda Gashugi Sebastien avuga ko hakorwa televiziyo zitandukanye zishobora no kugurwa n’abafite amikoro atandukanye.

Yagize ati “Televiziyo ya make hano igura ibihumbi 80 ihenze igura miliyoni 4 Frw.”

N’ubwo bimeze bityo umubare munini w’abanyarwanda nta televiziyo batunze, impamvu ni ibiciro byazo bitakwigonderwa na buri wese.

Aha niho Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire Paula ahera avuga ko hakenewe abakora ishoramari muri uru rwego.

“Imwe mu mbogamizi zituma tubona ingo nyinshi zidafite televiziyo ni uguhenda kwazo, ni ukurebera hamwe uko ibyo biciro byagabanuka.”

Mu mezi agera kuri 5 uruganda rwa NEIITC RWK rumaze ruteranyiriza televiziyo mu Rwanda, rumaze gushyira ku isoko televiziyo ibihumbi 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *