Rtd General Marcel Marcel Gatsinzi yitabye Imana ku Myaka 75

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023, nibwo hagiye hanze inkuru y’incamugongo ivuye mu gihugu cy’Ububiligi, ivuga ko Rtd General Marcel Gatsinzi wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda hagati ya tariki 15 Ugushyingo 2002 na tariki 10 Mata 2010 yitabye Imana.

Rtd Gen Marcel Gatsinzi yitabye Imana aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

Rtd General Marcel Gatsinzi, mu mpera z’umwaka ushize yari aherutse gusezerana n’umugore aho yari mu Bubiligi.

Gatsinzi wakoreye Leta y’u Rwanda igihe kitari gito mu bijyanye n’inshingano za Gisirikare, yavukiye i Kigali ku ya 9 Mutarama 1948, akaba atabarutse ku Myaka 75.

Amashuri yisumbuye yayize muri Collège Saint-André i Nyamirambo mu 1968.

Ayasoje yahise yinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare, asohokana Ipeti rya Suliyetona ku wa 31 Werurwe 1970.

Yakomeje amasomo ya gisilikare mu Bubiligi ahitwa Heverlee (Louvain) mu Ishuri rya Logistics mu 1971 n’i Buruseli mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo kuva mu 1974 kugeza 1976.

Igihe cy’intambara yo kubohora igihugu hagati y’ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA) n’Ingabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe mu 1990-1994, Gen Gatsinzi yari mu mu itsinda ry’indorerezi za Gisilikare z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) zidafite aho zibogamiye, bakurikirana ihagarikwa ry’imirwano mu gihe cy’imishyikirano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Marcel Gatsinzi yinjiye muri RDF, agirwa Umukuru wa Jandarumeri mu 1997 kugeza mu 2000.

Kuva mu 2000 kugeza mu 2002 yabaye Umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, ku wa 15 Ugushyingo 2002 agirwa Minisitiri w’Ingabo, kugeza ku ya 10 Mata 2010. Yahise agirwa Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi kugeza 2013.

Gen Marcel Gatsinzi yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu kwezi k’Ukwakira 2013.

THEUPDATE imwifurije iruhuko ridashira.

Gatsinzi Marcel ubwo yashimirwaga akazi yakoze mu Ngabo z’u Rwanda n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano kuri ubu, General Kabarebe James. (Photo/File)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *