Alyn Sano yateguje Album ye ya mbere

Umuhanzikazi Alyn Sano umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda kugeza ubu, yararikiye abakunzi be ko mu minsi ya vuba arashyira hanze album ye ya mbere yise “Rumuri”avuga ko isobanuye byose kuri we.

Uyu muhanzikazi mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ateguza iyi Album yagize ati “Album yanjye ya mbere yitwa ‘RUMURI’ iraje vuba.”

Yakomeje agira Ati “Isobanuye byose kuri nge. Nk’umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n’ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange. Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.

alynsano aherutse gushyira hanze indirimbi Yise Boo and Bae ikaba imaze ukwezi 1 imaze kurebwa n’ibihumbi 383 kuri YouTube channel Uber twakoraga iyi Nakuru.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *