Miss Mutesi Jolly yikomye abatangaje ko atwite

Miss Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, yamaganye amakuru yacaracaraga kuri murandasi avuga ko atwite inda y’imvutsi.

Ku mbuga nkoranyambaga Hamaze iminsi hakwirakwira amakuru y’uko mutesi jolly yaba atwite ndetse inda y’imvutsi ariko yabihakanye yivuye inyuma.

Uyu mukobwa wari wararuciye ararumira kubyavugwa ko atwite, yashyize avuga ukuri kwabyo ko adatwite ahubwo ari abarimo bashaka kwamamara mu buryo buciriritse bacuruza izina rye.

mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Buri wese unyoherereza ubutumwa bunshimira, mwakoze kunyifuriza ibyiza. Umwana ni umugisha ndetse ntekereza kumugira mu gihe cyanjye cya nyacyo mu minsi izaza. Ariko ibi ni ibihuha by’abantu barimo gucururiza ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse, mubifate nk’agasuzuguro.”

Amakuru yo gutwita kwa Miss Mutesi Jolly yari yatangiye gukwirakwira, nyuma y’amafoto yasangije abamukurikira ubona ko abyibushye.

amafoto amaze iminsi ashyira hanze abyibushye niyo yatumye havugwako atwite.

 

yahakaye amakuru avuga ko atwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *