M23 yatangaje ko yahagaritse Intambara yari ihanganyemo n’Ingabo za DR-Congo, ariko ivuga ko n’iterwa izitabara


image_pdfimage_print

Inyeshyamba za M23 zirwanya ya Leta ya Repubulika ya Demokrasi ya Congo zatangaje ko “zahagaritse Intambara guhera uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 guhera saa Sita z’Amanywa ku masaha ya Bunagana, mu rwego rwo guha umwanya Ibiganiro na Leta ya Kinshasa”.

Ibi bikaba bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muhari, aho washimiye abayobozi b’Akarere bose bitanze kugira ngo “bumve, banafashe mu kumvikanisha ibibazo M23 ifite” ndetse n’umuhate wabo wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR-Congo.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres asabiye M23 guhagarika Intambara, ibi byaje bikurikira ibiganiro intumwa za M23 yagiranye na wa  Angola, João Lourenço, ikamwemerera ko igiye guhagarika Intambara.

Hagati aho, M23 yatangaje ko nta narimwe yigeze yanga guhagarika Intambara, ariko ugakomwa mu nkokora n’Igisirikare cya Leta, gusa Igisirikare cya Leta cyo kikaba gihakana aya makuru, kigatangaza ko aricyo giterwa.

Ibi bibaye mu gihe hashize Amezi atari make Uburasirazuba bwa DR-Congo burangwamo Intambara zimaze guhitana abatari bake, aho abarenga Ibihumbi 520 bamaze gukurwa mu byabo nk’uko bitangazwa na ONU/UN.

Mu iri tangazo, Umutwe wa M23 ukaba waboneyeho gusaba abandi bayobozi bo mu Karere no ku rwego mpuzahanga, gukora ibishoboka byose kugira ngo hashyizwe mu bikorwa umugambi wo kugarura Amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa DR-Congo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Majoro Willy Ngoma, aganira n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC yagitangarije ko hashize Icyumweru bemereye Perezida wa Angola guhagarika Intambara, ariko ko kuva icyo gihe bakomeje guterwa n’Ingabo za Leta mu birindiro byabo bitandukanye.

Major Ngoma kandi yaboneyeho kwamagana yivuye inyuma ibyo Igisirikare cya DR-Congo cyatangaje kibashinja ko bateye Ibirindiro by’Ingabo z’Uburundi zoherejwe muri aka Karere mu rwego rw’Ingabo z’Akarere k’Afrika y’Uburasirazuba.

Mbere y’uko ishyira iri tangazo hanze kandi, Umuvugizi w’Umutwe wa M23 yari yabwiye iki Gitangazamakuru ko ubusanzwe tariki ya 01 Mata 2022, bari barashyize umukono ku masezerano abiri yo guhagarika Intambara bakanayubahiriza, ariko ko igihe cyose bakomeje guterwa n’Igisirikare cya DR-Congo, nabo bakirwanaho.

Major Ngoma yakomeje avuga ko n’uyu Munsi batangarije ho ko bahagaritse Intambara, nabwo bazindutse baterwa za Bombe, kandi batagomba kumanika amaboko.

Ati:

Nk’ubu tumaze Icyumweru duterwa za Bombe. Ejo baraduteye ku Birindiro byacu byose. N’uyu mnusi bazindutse badutera.

Kuri ubu tuvugana turi kwirwanaho. Bari kongera imbaraga mu Birindiro byabo. Bari kwegeranya Imbunda za rutura, aho bagamije kwegera Ibirindiro byacu.

None baje kudutera mushaka tugire gute? Bobo bashaka kuturimbura, bashaka kudufuta kuko ni vyo bavuga, n’uno musi bazindutse badutera.

Iki Kinyamakuru dukesha iyi nkuru kandi, cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’Ubuvugizi bw’Igisirikare cya DR-Congo kuri ibi M23 ivuga gusa ntibyagikundiye.

Gusa n’ubwo M23 ishimangira ko yiyemeje gushakira Umuti iyi Ntambara binyuze mu Mahoro, ivuga ko;

Ifise Uburenganzira bwose bwo kwirwanaho mu gihe yaba itewe n’Ingabo zishyize hamwe na Leta ya Kinshasa, zigizwe na FARDC [Igisirikare cya DR-Congo], FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’ABACANSHURO

Nk’uko biri muri iri tangazo ryashyizweho Umukono n’Umuvugizi w’uyu Mutwe (M230 ku ruhande rwa Politike, Lawrence Kanyuka.

N’ubwo bimeze bitya, Imiryango y’abagiraneza ikorera mu Burasirazuba bwa DR-Congo, yatangaje ko ihangana rya M23 n’Ingabo za DR-Congo rigikomeje nibura mu Turere tubiri (2).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *