RD-Congo & Rwanda: Patrick Muyaya yateye Utwatsi ibyo kwikura mu biganiro byari guhuriza Ibihugu byombi muri Qatar

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yahakanye Igihugu cye kitigeze cyikura mu biganiro byari kugihuza n’u Rwanda byari biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar.

Ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo by’umutekano, Muyaya yemeza ko bitabaye biturutse ku zindi mpamvu atasobanuye.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, i Doha muri Quatar hari hateganyijwe ibiganiro bihuza Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, kugira ngo hashakwe igisubizo ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Felix Tshisekedi ntiyabyitabiriye, ku munota wa nyuma ibiganiro bihita bisubikwa mu gihe kitazwi.

Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *