Kwizihiza Umunsi w’Intwali: General James Kabarebe yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Ste Ignace

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General James Kabarebe yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace riherereye Kibagabaga mu karere ka Gasabo.

Ni ibiganiro byibanze ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu.

General James Kabarebe aganira n’aba banyeshuri yagarutse ku bwitange bwaranze ingabo zari iza RPA kugirango uyu munsi u Rwanda rube ari igihugu giha amahirwe buri wese.

Muri ibi biganiro General James Kabarebe yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe kuko rufite igihugu kirutekerezaho uko bwije n’uko bukeye.

Yibukije uru rubyiruko kandi ko benshi mu banyarwanda bakuze ari impunzi bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ibi ariko ngo ntibyatumye abanyarwanda mu bihugu bitandukanye bari barahungiyemo badashyira hamwe ari nabyo byaje kuvamo amahirwe kuri ubu urubyiruko rw’u Rwanda rufite ariyo gihugu.

Generali James Kabarebe yavuze ko kandi urubyiruko rukwiye kumenya nyabyo agaciro k’ igihugu mu rwego  rwo gukomeza kukirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *