FIFA yakuyeho Ibihano yari yarafatiye Rayon Sports


image_pdfimage_print

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, ryatangaje ko ryakuyeho ibihano byari byarafatiye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kutishyura umutoza yari iherutse gutandukana nawe.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryari ryafatiye Rayon Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi kubera ideni iyi kipe yari ifitiye umutoza Paula Daniel Ferreira Faria wahoze ari umutoza wungirije, nyuma akaza gutanga ikirego.

Kuri uyu wa Kane, nibwo FIFA yamenyesheje impande zirebwa n’iki kibazo ko ibihano byamaze kuvaho, bivuze ko ubu Rayon Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi ihereye kuri Héritier Luvumbu iheruka gusinyisha ariko ntakine umukino wa mbere Rayon Sports iheruka gukina.

Heritier Luvumbu yemerewe gukina umukino wa Musanze FC nyuma y’uko itinze kwishyura ideni ry’umutoza wayireze muri FIFA

 

Paula Daniel Ferreira Faria (ibumoso) ni we wari imbogamizi kuri Rayon Sports

 

Nyuma yo gukiranuka n’uyu mutoza, kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports irerekeza i Huye gucakirana na Mukura Victory Sports & Loisir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *