Rayon Sports FC yeretse Umuryango Abakinnyi 5

Ikipe ya Rayon Sports FC, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 5 nyuma yo gusoza Umwaka w’Imikino 2023/24.

Aba bakinnyi baretswe Umuryango bayobowe n’Umunyamaroke, Youssef Rharb, Paul Alon Gomis na Alseny Agogo bakomoka muri Senegal, Umunyezamu Bonheur Hategikimana n’Umurundi, Emmanuel Mvuyekure.

Mu gihe abandi basezerewe kubera umusaruro muke, byatangajwe ko Mvuyekure Emmanuel yeretswe umuryango yashingiwe ku myitwarire idahwitse nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu.

Nyuma yo gusezerera aba bakinnyi, byitezwe ko guhera tariki ya 01 Nyakanga 2024, iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru izerekeza ku Isoko gushaka abazabasimbura, ibi kandi bikaba bizajyana no kuzuza imwe mu myanya y’abatoza badahari cyangwa batari ku rwego.

Umwe mu bakinnyi batungwa agatoki bashobora kwerekeza muri iyi Kipe, barimo Muhajiri Hakizimana

Kuva Myaka ishize, Muhadjiri n’umwe mu bakinnyi byakunzwe kuvugwa ko azakinira Rayon Sports, ariko kugeza ubu ntabwo birakunda.

Tariki 30 Kamena 2024, azaba asoje amasezerano y’Imyaka 2 yasinyanye n’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police FC, yanafashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uyu Mwaka w’i 2024.

Uretse Muhadjiri, bivugwa ko Rayon Sports FC, yaba iri mu biganiro na Olivier Niyonzima wigeze kuyinyuramo, kuri ubu akaba ari mu Ikipe ya Kiyovu Sports, gusa Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel, yahakanye aya makuru.

Ntabwo Uwayezu yateye Utwatsi gusa amakuru yo kuba bifuza gusinyisha Sefu, kuko n’ayo gusinyisha Muhadjiri nayo yayamaganiye kure.

Gusa, yavuze ko Imiryango ikinguye kuri Joackiam Ojera na Leandre Essombe Onana mu gihe bakwifuza kugaruka muri Rayon Sports FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *