Muhadjiri ayoboye 5 bamaze gusezererwa mu mwiherero w’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda, Amavubi, Thorsten Spittler yamaze gusezerera abakinnyi ba Batanu mu mwiherero utegura Imikino yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026.

Mu gihe u Rwanda rwitegura gukina imikino izaruhuza na Benin na Lesotho, bamwe mu bakinnyi batari ku rwego batangiye kwerekwa Umuryango.

Aba bakinnyi beretswe Umuryango, bayobowe n’Umukinnyi wo hagati mu Kibuga wa Polosi FC, Muhadjiri Hakizimana, Samuel Nsengiyumva na Simeon Iradukuda ba Gorilla FC, Umunyezamu wa Bugesera FC, Patience Niyongira na Arsene Tuyisenge wa Rayon Sports.

Mu gihe bamwe berekwa Umuryango bari kubisikana n’abanjira. 

Muri aba binjira, barimo Djihad Bizimana wa FC Kryvbas yo muri Ukraine na Dylan Georges Maes ukinira FS Jelgava yo muri Latvia.

Samuel Gueulette ukinira Raal La Louviere yo mu Bubiligi, ategerejwe i Kigali ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iyoboye Itsinda C n’amanota 4, isangiye na Afurika y’Epfo, Nijeriya, Zimbabwe, Benin na Lesotho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *