Vision FC irakoza Imitwe y’Intoki ku Muryango winjira mu Kiciro cya mbere

Ikipe ya Vision FC yo mu Mujyi wa Kigali, irakoza Imitwe y’Intoki ku Muryango wo kuzamuka mu kiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’uko yaraye itsinze Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Gatatu w’imikino ya Kamarampaka (Play-Offs).

Uyu mukino waraye uhurije amakipe yombi kuri Sitade Mucyebera mu Karere ka Rutsiro, Vision FC yawegukanye itsinze igitego 1-0, biyifasha kugira amanota 9/9.

Igitego rukumbi cy’Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Jesse Kajuba ku munota wa 22, cyogereye amahirwe Vision FC yo kongera kwibona mu kiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Aya makipe yombi yagiye gucakirana, Vision FC ifite amanota 6 nyuma yo gutsinda imikino 2, mu gihe Rutsiro FC yari ifite amanota 4, ikesha gutsinda Umukino 1 ikanganya undi 1.

Iyo Rutsiro FC iza gutsinda uyu mukino yari yakiriye yari burusheho kwiyongerera amahirwe yo kuzamuka, ariko n’ubu ntarirarenga kuko igwa mu ntege Vision FC.

Kugira ngo yiyongerera amahirwe yo kuzamuka mu kiciro cya Mbere mu Mwaka w’Imikino 2024-25, Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Musa, arasabwa gutsinda byibuze imikino isigaye, bitabaye ibyo, Rutsiro FC ikaba yaguma mu kiciro cya kabiri.

Muri iyi mikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya Mbere, uretse Vision FC yaraye itsinze Rutsiro FC, Ikipe ya Muhanga FC yaraye ibonye intsinzi yayo ya mbere, nyuma yo gutsinda Ikipe ya Intare FC ibitego 2-0, mu mukino wakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.

Mbere yo gutsinda uyu Mukino, abasore b’Umutoza Abdul Mbarushimana, bari batsinzwe indi mikino 2, irimo uwo batsinzwe na Vision FC ndetse na Rutsiro FC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena, imikino irakomeza, Rutsiro FC yakira Intare FC, mu gihe Muhanga FC izesurana na Vision FC. 

Vision FC iyoboye iyi mikino ya Kamarampaka (Play-Offs) n’amanota 9, ikurikirwa na Rutsiro FC n’amanota 4, Muhanga FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 3, mu gihe Intare FC ari iya nyuma n’Inota 1.

May be an image of American football, football and text that says "FERWAFA MEN SECOND DIVISION PLAYOFFS|| DAY3 INTAREFC FC 0-0 22 22-MAYI WED SHYORONGI STADIUM RUTSIRO FC VISION FC 2-1 22-MAY WED MUMENA STADIUM AS MUHANGA VISION FC 1-0 INTARE FC 25-MAYI SAT MUMENA STADIUM AS MUHANGA 1-3 25-MAY SAT MUHANGA STADIUM RUTSIRO FC INTARE FC 0-1 29-MAYI SAT SHYORONGI STADIUM AS MUHANGA RUTSIRO FC 0-2 9-MAYSAT. MUMENA STADIUM VISION FC"

May be an image of 4 people, people playing football, people playing American football and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *