Police FC yanyagiye Rayon Sports, APR FC irarokoka, Etincelles ikoza isoni Gasogi, ibyaranze umunsi wa 25 wa Shampiyona

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023 kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Mata 2023, mu Rwanda hakomezaga Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu munsi wari witezwe n’abatari bacye mu bakunzi ba Ruhago Nyarwanda, warangiye amwe mu makipe akojejwe isoni, andi akomeza urugendo rugana ku gikombee cya Shampiyona.

Muri aya makipe yakojejwe isoni, harimo Rayon Sports yanyagiwe na Police FC ibitego 4-2 na Gasogi United yanyagiriwe mu Karere ka Rubavu na Etincelles FC ibitego 5-1.

Uretse izi kipe yandagajwe, amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports zatanze impera z’Icyumweru nziza ku bakunzi bazo.

Mu Karere ka Bugesera, APR FC yahavuye nta nkuru, itsinze Bugesera Ibitego 2-1, aho igitego cy’intsinzi cyatanzwe na Rwabuhihi Placide ku munota wa 90 w’umukino.

AS Kigali yatangiriye Icyumweru mu Karere ka Huye, yahatsindiye Mukura VS&L igitego 1-0.

Ibyaranze Umukino Police FC yatsinzemo Rayon Sports FC ibitego 4-2

Ku munota wa 15, Danny Usengimana yatsindiye Police FC igitego cya Mbere gusa cyahise cyishyurwa na Paul Ooko Were ku munota wa 23.

Ku munota wa 25 w’umukino, Police FC yabonye Penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports ntiyatinze mu mwenda kuko yahise yishyura ibifashijwemo na Moussa Essenu ku munota wa 27.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri ibintu byabaye bibi kuri Rayon Sports kuko umukino ujya kurangira kuko ulku munota wa 82 yatsinzwe igitego cya gatatu na Ntirushwa Aimée.

Ku munota wa Kabiri kuri 90 yongeweho, Kayitaba Jean Bosco yatsindiye Police FC igitego cya Kane, umukino urangira utyo.

Uyu munsi wa 25 wa Shampiyona, winjijwemo ibitego 27.

Umusaruro waranze Umunsi wa 25 wa Shampiyona

  • Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City (Mutijima Janvier 89′)
  • Gorilla FC 1-1 Sunrise (Bobo Camara 53’||Yafesi Mubiru 49′)
  • AS Kigali 1-0 Mukura VS&L (Juma 75′)
  • Marines FC 4-1 Musanze FC (Thaïba 34’&45′,Benjamin 45+1′,Djuma 88’|Agblevor 75′)
  • Rayon Sports FC 2-4 Police FC (Were 23′,Esenu 27’||Danny 14′,Muhadjiri [P]25′,Ntirushwa 82′,Bosco 90′)
  • Etincelles FC 5-1 Gasogi United (Gedeo 38′,Sadjati 60′, Izabayo Daniel 74′, Kipasa 81′, Ishimwe Djabil 82’|Prosper 90+3′)
  • APR FC 2-1 Bugesera FC (Anicet 69′,Placide 90’||Derrick 37′)
  • Espoir FC 1-2 Kiyovu Sports (Trésor 17’|Ssekisambu 26′,Eric 38′)

Uko amakipe 5 ya mbere akurikiranye

1. APR FC 52 Pts 
2. Kiyovu Sports 50 Pts 
3. Rayon Sports 46 Pts
4. AS KIGALI 42 Pts
5. Police FC 39 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *